00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Impanuka ikomeye ihitanye abantu babiri

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 3 March 2013 saa 06:33
Yasuwe :

Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge, hafi y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamonyi, habereye impanuka y’imodoka yagonganye na moto, babiri bari bahita bahasiga ubuzima.
Nk’uko bitangazwa na Supt Gashagaza Hubert Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyo ntara, yadutangarije ko imodoka ya Coaster itwara abagenzi y’ikigo cya Volcano ifite icyapa kiyiranga RAB 998T yerekezaga i Muhanga, yagonganye na moto ifite icyapa kiyiranga RB 398K, (…)

Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge, hafi y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamonyi, habereye impanuka y’imodoka yagonganye na moto, babiri bari bahita bahasiga ubuzima.

Nk’uko bitangazwa na Supt Gashagaza Hubert Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyo ntara, yadutangarije ko imodoka ya Coaster itwara abagenzi y’ikigo cya Volcano ifite icyapa kiyiranga RAB 998T yerekezaga i Muhanga, yagonganye na moto ifite icyapa kiyiranga RB 398K, muri ako kanya abari kuri moto bahise bahasiga ubuzima.

Ibyo ngo byabaye mu gihe cya saa kumi n’igice z’umugoroba. Ku murongo wa telefoni na IGIHE, Supt Gashagaza yavuze ko iyo mpanuka yaba yatewe n’imvura yari maze kugwa umuhanda ukaba wanyereraga. Ikindi yavuze ni uko iyo bataza kuba biruka cyane bitari gukurizamo ko bamwe babura ubuzima.

Atanga ubutumwa bwo kurushaho kwirinda impanuka, anihanganisha imiryango yababuze ababo. Yongeyeho ko abatwara ibinyabiziga bose bajya birinda gutwara basinze no kumenya kugendera mu kuboko kwabo, bairinda umuvuduko ukabije kuko akenshi iyo utirukanka cyane byoroshye kugenzura ikinyabiziga.

Yavuze ko usibye abo babiri babuze ubuzima bwabo, ntabandi bakomerekeye muri iyo mpanuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages