00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Imyiteguro yo Kwibuka irarimbanyije

Yanditswe na

Gilbert MWIZERWA

Kuya 5 April 2012 saa 06:03
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda rwitegura kongera kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu karere ka Kamonyi imyiteguro irarimbanije mu nzego z’ibanze n’inzego zishinzwe umutekano zikorera mu ako karere ndetse n’ibikorwa byose byo kwibuka bizajya bibera mu Midugudu, ahazibandwa ku biganiro, filimi n’ibindi bikorwa bijyanye no kwibuka, naho imihango yo gutangiza icyunamo yo ku wa 7 Mata 2012 ikabera ku rwibutso rwa Kibuza mu Mudugudu wa Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, (…)

Mu gihe u Rwanda rwitegura kongera kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu karere ka Kamonyi imyiteguro irarimbanije mu nzego z’ibanze n’inzego zishinzwe umutekano zikorera mu ako karere ndetse n’ibikorwa byose byo kwibuka bizajya bibera mu Midugudu, ahazibandwa ku biganiro, filimi n’ibindi bikorwa bijyanye no kwibuka, naho imihango yo gutangiza icyunamo yo ku wa 7 Mata 2012 ikabera ku rwibutso rwa Kibuza mu Mudugudu wa Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane igera ku bihumbi 35.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka karere muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibikorwa byatangiye nko kwita ku nzibutso za Jenoside hakorwa umuganda wo gusukura inzibutso n’imva za Jenoside ndetse hanatangwa amahugurwa ku bajyanama b’ihungabana mu Mirenge yose ( babiri kuri buri Mudugudu).

Muri aka karere uretse ibikorwa byavuzwe haruguru nk’ ibiganiro bijyanye no kwibuka bizajya bitangirwa mu Midugudu guhera saa munani hazakorwa n’ibikorwa by’amaboko, guha umuganda abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye no gusura impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside batishoboye ku bufatanye n’abagize Inama njyanama kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku Murenge, abakozi b’Akarere n’bigo bitandukanye bikorera mu Karere n’inshuti z’Abanyakamonyi.

Umukozi ushinzwe guhuza inzego no kwakira abagana akarere bwana Ntakirutimana Fawusitini avyga ko ibiganiro bizatangwa bizibanda ku ngingo zitandukanye zifasha abanyarwanda kuzirikana igihe cy’icyunamo nko kurebera hamwe akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gukumira no ku kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside n’ ihungabana n’uburyo bwo gufasha uwahungabanye; bimwe mu bimenyetso byaranze amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi; kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo; amateka yaranze umutekano w’imbere mu Gihugu no hanze, mbere, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi; uburyo amahanga atangiye gufata ingamba zihamye zo kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo, n’ibindi.

Ibi biganiro bikazatangwa ku bufatanye n’abakozi b’Akarere ndetse n’abandi batumirwa bazaturuka hanze y’Akarere, nka Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Hon. Mukarugema Alphonsine, Prof. Shyaka Anastase n’ Umukuru w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo.

Kuri aka karere ka Kamonyi hakaba hari n’amatariki yihariye imirenge igize Akarere ka Kamonyi yibukiraho abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nka Gacurabwenge yibuka ku wa 26/05/2012, Karama ku wa 22/04/2012, Kayenzi ku wa 19/04/2012, Kayumbu ku wa 09/06/2012, Mugina ku wa 25/04/2012, Musambira ku wa 19/05/2012, Ngamba ku wa 09/05/2012, Nyamiyaga ku wa 25/04/2012, Nyarubaka ku wa 24/04/2012, Rugalika ku wa 12/05/201, Rukoma ku wa 11/05/2012 na Runda ku wa 15/04/2012.

Mu karere ka Kamonyi biteganijwe ko gusoza icyunamo bizabera mu Midugudu yose, ndetse ubuyobozi bw’Akarere bukifatanya n’abaturage Ku rwibitso rwa Mugina mu Mudugudu wa Mikamba akagari ka Mbati Umurenge wa Mugina.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages