Umukecuru w’imyaka 56, Kampire Venansiya, yatwitswe n’abagizi ba nabi bamusanze mu nzu yari atuye mu mudugudu wa Rukaragata, AKagali ka Gihara, ku wa Kabiri ku itariki ya 23 ukwakira 2012.
Nk’uko Ushinzwe itangazamakuru mu karere ka Kamonyi, Ntakarutimana Faustin, yabitangarije IGIHE ku murongo wa telephone, abo bagizi ba nabi binjiye mu nzu ya Kampire saa saba za nijoro, bageze mu cyumba bari aryamyemo n’umwuzukuru we, Mkukunzi Thierry, w’imyaka 5, bafata uwo mwana bamujyana mu ruganiriro bahita baniga umukecekuru. Bamaze kumwica bamurambika ku gitanda bamurundaho imyenda baramutwika.
Ntakirutimana yakomeje avuga ko ubuyobozi bwatabajwe n’umukobwa wa nyakwigendera Kampire, Mukaminani Yvette wari waraye mu masengesho amaze kugera mu rugo mu rukerera abona inzu yose yuzuye imyotsi, ahita avuza induru abaturage baratabara.
Aya mahano yabaye mu gihe,mu mpera z’ukwezi kwa cumi mu 2010, umugabo wa nyakwigendera Ruboneza Samuel yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana kugeza ubu.
Mu rwego rwo kumenya icyihishe inyuma y’ubu bugome ,ubuyobozi bwa Kamonyi bwatangarije IGIHE ko ba nyakwigendera Kampire n’umugabo we bazize kuba bari inyangamugayo za Gacaca, hakiyngeraho ko no mu muryango wabo wagutse urangwa n’amakimbirane ashingiye ku butaka.
Mu gihe ubuyobozi bwa Kamonyi na Polisi bigikora iiperereza mu gushakisha icyateye ubwicanyi bwibasiye uwo muryango, nyakwigendera Kampire yaraye ashyinguwe ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 23 ukwakira 2012.



















TANGA IGITEKEREZO