Mu Karere ka kamonyi,umurenge wa Karama,mu kagari ka Bunyonga ho mu Ntara y’Amajyepfo, uwitwa Mukankubana Esperance yishwe na Ndayishimiye Evariste amuhora ko yaba yararoze umwana abereye se wabo agapfa.
Mu kiganiro na IGIHE umwe mu baturage bo muri uwo murenge utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara, yatangaje ko uwo Mukankubana wishwe yakekwagaho kuba yarakoranaga na Mujawimana Beatrice nawe wo muri uwo murenge uherutse gukekwaho uburozi, ubwo yahaga igikatsi abaturanyi, umwe bikamuviramo gupfa naho 44 bakajyanwa mu bitaro.
Mu kiganiro na IGIHE Mbonigaba Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama yatangaje ko Ndayishimiye akimara kwica Mukankubana yahise yishyikiraza inzego z’umutekano, akazisobanurira ko atari uwo mwana abereye se wabo yaroze gusa, ko hari na mukuru we yari yararoze agapfa, bikaba ari byo byamuteye umujinya ukabije watumye amwambura ubuzima.
Inzego z’umutekano rero zikaba ziri gukurikirana icyo kibazo kandi zikaba zatangaje ko icyaha cyo kwihanira yica muntu ni gihama Ndayishimiye, ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.



















TANGA IGITEKEREZO