Abaturage bo mu Mudugudu wa Kanserege mu Kagari ka Kanserege, Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro ; nyuma y’igihe cy’imyaka itanu umuhanda ubahuza n’Akagari ka Muyange umeze nabi ndetse mu gihe cy’imvura ntugendwe, bafisemo guteranya amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri batangira kuwikorera.
Uwizeyimana Fidèle, Umuyobozi w’Akagari ka Kanserege, yadutangarije ko abaturage ari bo ubwabo bishatsemo amafaranga yo gukora uyu muhanda nubwo bitari byoroshye ; ariko ngo bashoboye kubona miliyoni ebyiri uyu.
Uyu mudugudu bitirira Singapore kubera imiturire yawo kuko hatangiye guturwa kuva mu mwaka wa 2004, uko baturage bagiye batura ni na ko uwo muhanda waje gukorwa. Gusa byaje kuba ikibazo kuko nta miyoboro y’amazi yigeze ihubakwa, mu gihe cy’imvura umuhanda ntube ushobora kugendwa kuko amazi yawurekagamo.
Uyu muhanda wa metero 350 uva Kicukiro Centre ugaca munsi y’akarere ka Kicukiro, ugakomeza ukagera Kanserege. Kuva mu kwezi kwa cyenda kwa 2008 kugeza mu mwaka wa 2010, warangwaga n’ikiziba no kudakoreshwa. Muri 2011 ni bwo hakozwe inyigo yo kuwukora, gusa ubushobozi bukomeza kuba buke.
Munyampeta Jules, ni umwe mu batuririye uyu muhanda. Yatubwiye ko bakoze iki gikorwa kuko uyu muhanda ubafitiye akamaro, gusa ngo imbaraga zabo [mu mafaranga] zarashize; ubu bakaba bifuza ko izindi nzego zabafasha ugakorwa neza.
Munyampeta yatubwiye ko uretse amafaranga bikusanyirije hari n’ibindi bikorwa by’amaboko abaturage bakoze, muri gahunda yo « Kwigira » batozwa n’ubuyobozi.
Amafoto agaragaza aho gukora umuhanda bigeze



















TANGA IGITEKEREZO