Mu karere ka Karongi, kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2013, Imbuto Foundation yatanze ibiganiro bigenewe abana b’abakobwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Tugira indoto zigendana n’ibikorwa.” Ibi biganiro abana babihabwa ni abahembwe na Imbuto Foundation, bibafasha guhindura imitekerereze biyubakamo icyizere, baharanira kwishakamo ibisubizo.
Radegonde Ndejuru Umuyobozi wa Imbuto Foundation yagize ati “Tugirana ibiganiro n’abakobwa bahembwa na Imbuto Foundation mu gukomeza kubarera neza, bagakomeza gutsinda no kuba intangarugero mu mashuri, mu muryango nyarwanda n’aho bari hose.”
Yavuze ko inyigisho bahabwa zibafasha kuva mu byo babona ko ari inzitizi, bakabasha kubivuga birinda kubigumana.
Ibi biganiro bibafasha guhindura imitetekerereze bakiyubakamo icyizere, bagaharanira gushaka ibisubizo aho guhangayikishwa n’ibibazo.
Umuyobozi w’Akarere Karongi Kayumba Bernard yavuze ko uburere bw’umwana w’umukobwa ari ingenzi, ashimira Imbuto ibafasha guhindura imyumvire bigirira icyizere.
Yavuze ko urubyiruko ari imbaraga zubaka Igihugu bityo ko bagomba kuba indashyikirwa, bakaba imbuto nziza kandi bakanibuka barumuna babo, bakababera urumuri n’icyitegererezo mu byo bakora byose.
Josephine Kayiraba waganirije urubyiruko rwaturutse muri ibi bigo, yabasabye kwigiramo indoto nziza, kandi bikazabageza ku cyo bateganya kuzageraho.
Ati”Bihera ku ndoto umuntu afite zirimo kwiga ukagera ku rwego runaka, kuba umutunzi, kuzagera ku bikorwa runaka, kugira icyubahiro n’ibindi, hagakurikiraho ibikorwa ukabikora wifitiye ikizere, ukiha intego ukayiharanira bityo ukagera ku cyo wifuje kugeraho(Dream-Action-Succes).
Ingabire Jeannette wiga mu mwaka wa 5 MBC ku kigo cya St Marie Kibuye, yatubwiye ko aya mahugurwa amusigiye kwigirira icyizere mubyo akora, bityo agomba guhuza indoto ze n’ibyo akora, aho agize ikibazo agashaka abamwunganira, bikazamuha kuziga iby’ubuganga (Medecine) muri Kaminuza.
Irasubiza Alice uhagarariye “Imbuto Foundation Forum” mu kigo cya st Famille Nyamasheke, yavuze ko we arwanya inzitizi ahereye ku nsanganyamatsiko bagenderaho muri Forum yabo yo kwigirira icyizere, ikinyabupfura, kudacika intege guharanira gutsinda no kuba indashyikirwa mu byo bakora byose.
Ibigo byitabiriye ibi biganiro ni Collège Immaculée de Conception de Ngororero, GS Notre Dame de Nyundo, GS St Famille Nyamasheke, GS St François Shangi na GS St Marie Kibuye.



















TANGA IGITEKEREZO