00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Icupa ry’urwagwa ryatumye abura ubuzima

Yanditswe na

Rachel Mukandayisenga

Kuya 12 January 2012 saa 05:27
Yasuwe :

Ntirivamunda Simon w’imyaka 38 wo mu Karere ka Karongi Intara y’Iburengerazuba yishwe azira inzoga y’inkorano izwi ku izina ry’urwagwa.
The New Times dukesha iyi nkuru itangaza ko kugeza ubu Polisi y’igihugu imaze guta muri yombi babiri bakekwaho kwivugana uyu mugabo. Mu bakekwa harimo Rwamihigo Karoli na Ntawiragira Elizafari.
Ubu bwicanyi bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu Murenge wa Rugabano muri aka Karere ka Karongi, nyuma y’ubwumvikane buke bwaturutse ku gushaka gusaranganya (…)

Ntirivamunda Simon w’imyaka 38 wo mu Karere ka Karongi Intara y’Iburengerazuba yishwe azira inzoga y’inkorano izwi ku izina ry’urwagwa.

The New Times dukesha iyi nkuru itangaza ko kugeza ubu Polisi y’igihugu imaze guta muri yombi babiri bakekwaho kwivugana uyu mugabo. Mu bakekwa harimo Rwamihigo Karoli na Ntawiragira Elizafari.

Ubu bwicanyi bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu Murenge wa Rugabano muri aka Karere ka Karongi, nyuma y’ubwumvikane buke bwaturutse ku gushaka gusaranganya icupa ry’urwagwa.

Nsenga, umwe mu baturage bakurikiranye uko iki gikorwa cyagenze, avuga ko nyakwigendera yasabye Rwamihigo ubu uri mu maboko ya polisi ku icupa ry’urwagwa yarimo kunywa maze aramwima, amakimbirane atangira ubwo.

Nsenga agira ati:’’ Bamaze gukimbirana, Rwamihigo yahise arakara afata icupa yanyweragamo arimukubita mu mutwe."

Ubwo barimo bahatwa ibibazo na polisi, Rwamihigo wari wambaye imyenda iriho amaraso yiyemereye ko yishe mugenzi we, gusa avuga ko yabikoze bimutunguye ngo kuko atari yabigambiriye.

Agira ati:’’ Sinigeze ngambirira kumwica, gusa babikoze ndimo kugerageza kumuhungisha icupa ryanjye.”

Icyakora ariko umutangabuhamya we avuga ko nyakwigendera atigeze agerageza kurwanya uyu mugabo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages