Bumwe mu butumwa Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi Francois Xavier Ngarambe yahaye abitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, ni ukwishimira ko ubu hari abatanga ubuhamya ko FPR yabafashije.
Ibirori byateguwe ku rwego rw’akarere ka Karongi mu ntara y’uburengerazuba byabereye i Rubengera, byitabirwa n’abanyamuryango benshi kuva ku rwego rw’imidugudu kugera ku rwego rw’igihugu.
Ibirori no kumurika ibikorwa abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagezeho birimo kuremera abatishoboye, banatanga seritifika z’ishimwe ku banyamuryango babaye indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye.
Iyi sabukuru yabaye umwanya ku bayobozi ba RPF Inkotanyi ku rwego rwa Karongi, wo gukangurira abanyamuryango gukomeza kwihesha agaciro bitabira ibikorwa bibateza imbere aho gutegereza inkunga y’amahanga kuko ak’i Muhana kaza imvura ihise.
Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu ari na we wari umushyitsi mukuru Francois Xavier Ngarambe, yashimiye akarere ka Karongi aboneraho no gushimangira ko umunyarwanda wese aho ava akagera agomba kwihesha agaciro kuko ari yo ntego nyamukuru umuryango FPR Inkotanyi wimirije imbere.
Ashima intambwe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi b’i Karongi bateye, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi yagize ati “Icyo kwishimira kurusha n’ibindi ni ukuntu ibigwi bya RPF Inkotanyi bitavugwa n’abayobozi bayo gusa ahubwo usanga bitangwamo ubuhamya n’abaturage iba yarafashije ikabakura mu bwigunge.”
Umukuru wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Karongi akaba n’umuyobozi w’akarere Kayumba Bernard, yagize ati: “uyu ni umwanya wo kwishimira ibyo umuryango wabagejejeho uhereye ku bikorwa by’abaturage by’indashyikirwa; ibyo ni ibigaragaza ko FPR yabakuye mu bwigunge.”
Ku rwego rw’igihugu ibirori by’isabukuru ya RPF Inkotanyi biteganyijwe ku wa 20 Ukuboza uyu mwaka wa 2012.



















TANGA IGITEKEREZO