00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: MTN yatanze mudasobwa 36 mu kigo cy’amashuri cya Sainte Marie

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 24 October 2012 saa 12:52
Yasuwe :

MTN yatanze izindi mudasobwa 36 na interineti y’ubuntu izakoreshwa mu gihe cy’umwaka wose mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Sainte Marie giherereye mu karere ka Karongi, umurenge wa Bwishyura, ku wa 23 Ukwakira 2012.
Izo mudasobwa MTN yatanze ziri muri gahunda yihaye, aho ifata 1% ry’inyungu ikarikoresha mu iterambere ry’igihugu, mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri. Ishuri rya Sainte Marie rikaba ribaye irya 9, ikigo cy’itumanaho cya MTN gihaye mudasobwa.
Usibye izo (…)

Usibye izo mudasobwa 36 zahawe ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Sainte Marie, bahawe na interineti y’ubuntu bazifashisha mu gihe cy’umwaka wose.

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa 2, Mujawayesu Diani, yavuze ko bifashisha mudasobwa bakora ubushakashatsi mu masomo yabo.

Ushinzwe ikoranabuhanga muri iki kigo, Sikubwabo Isaac yavuze ko izo mudasobwa bahawe na MTN zituma abarimu n’abanyeshuri bakarishya ubwenge. Yongeyeho ati”Umwana nta kwiriye guhabwa mudasobwa muri gahunda ya One laptop per child, ngo nagera mu ishuri ryisumbuye mu kigo cyacu abure mudasobwa, ibyo hano ntibizigera biharangwa”.

Umuyobozi w’iki kigo, Mukambayire Liberata yavuze ko ikimushimishije ari uko MTN imuzaniye mudasobwa mu gihe yifuza gutangiza ikiciro kigisha mudasobwa mu minsi iri imbere.

Uwaje ahagarariye MTN, Mukarubega Zulfat, yasabye abanyeshuri gukoresha neza izo mudasobwa no kuzibyaza umusaruro, abasaba no kwirinda ibiyobyabwenge bijya bivugwa mu rubyiruko.

Ikigo cy’amashuri cya Sainte Marie cyashinzwe mu mwaka wa 1965, ubu kikaba kirera abanyeshuri 320 biga mu cyiciro rusange no mu ishami rya MBC, abakobwa bigamo ni 314 n’abahungu 6 gusa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages