00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Ubuyobozi buramara impungenge Manishimwe wabyaye abana batatu

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 26 February 2013 saa 02:21
Yasuwe :

Manishimwe Clementine wo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba wabyaye abana batatu b’impanga ariko akavuga ko ahangayikishijwe n’ikizatunga abo bana kuko ngo nta bushobozi afite, icyakora umuyobozi w’Akarere ka Karongi aramuha icyizere ko kumufasha biri mu nshingano z’ubuyobozi.
Manishimwe yabyaye iyi mbyaro ye ya kabiri abazwe mu bitaro bya Kibuye ku wa gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2013.
Ubwo twaganiraga na Manishimwe kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Gashyantare 2013, (…)

Manishimwe Clementine wo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba wabyaye abana batatu b’impanga ariko akavuga ko ahangayikishijwe n’ikizatunga abo bana kuko ngo nta bushobozi afite, icyakora umuyobozi w’Akarere ka Karongi aramuha icyizere ko kumufasha biri mu nshingano z’ubuyobozi.

Manishimwe yabyaye iyi mbyaro ye ya kabiri abazwe mu bitaro bya Kibuye ku wa gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2013.

Ubwo twaganiraga na Manishimwe kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Gashyantare 2013, yatubwiye ko umugabo we amaze igihe gito abonye akazi k’ubwarimu ariko ko we ari umushomeri; agaragaza ko atewe impungenge no gutunga aba bana batatu mu gihe nta kazi afite. Yagize ati ’’Amafaranga umugabo akorera sinzi ko azadutungana n’abana batatu b’impanga. Ndahangayitse cyane Imana ni yo yo kudutabara.’’

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard, yadutangarije ko ikibazo cya Manishimwe bakimenye mbere y’uko abyara babibwiwe n’abayobozi b’ibitaro bya Kibuye ubwo bajyaga gufata icyemezo cyo kumubaga. Yabitubwiye agira ati ’’Yabyaye ku munsi w’ikiruhuko. Uyu munsi ni bwo twoherejeyo umukozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ngo arebe ibikenewe tumenye aho duhera tumufasha, ariko n’ubusazwe guha umuturage ubufasha igihe bibaye ngobwa biri mu nshingano z’ubuyobozi.”

Abana uyu mubyeyi yibarutse ni batatu b’abahungu, akaba yari amaze ukwezi n’ibyumweru bibiri mu bitaro bya Kibuye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages