Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Tharcisse Karugarama, yabye abahesha b’inkiko kurangiza imanza zaciwe nta marangamutima, kugira ngo ubutabera bube bushyitse, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nzeri 2012.
Karugarama yasabye abahesha b’inkiko kutarangwa n’amarangamutima, ubwo yarahizaga abahesha b’inkiko mu byiciro bibiri, abo mu nzego z’ibanze na ba noteri ba leta kuri Minisiteri y’Ubutabera.
Karugarama ati “Ubutabera ni nk’uruziga”. Muri urwo ruziga, Minisitiri avuga ko haba harimo abarega n’abaregwa, nyuma urukiko rukagaragaza uwatsinze n’uwatsinzwe.
Karugarama atangaza ko kugira ngo urwo ruziga rube rwuzuye, abahesha b’Inkiko bagomba kurangiza imanza, uwatsinze urubanza akabona icyo inkiko zemeje, kimwe mu bibazo bikunze kugaragara ko hari izitinda kurangizwa.
Ako kazi kose Karugarama asaba abahesha b’inkiko kugakora neza, kugira ngo isura y’ubutabera y’igihugu itangirika haba mu Rwanda no mu mahanga.
Abarangiza imanza mu nzego z’ibanze, ku mirenge no mu tugari, Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko hari abayobozi batinya kurangiza ibyo inkiko zemeje, banga kwiteranya.
Karugarama avuga ko abahesha b’inkiko bo mu mirenge, usanga ba gitifu mu giturage bafitanye byinshi bahuriyeho n’abo barangiriza imanza, bamwe ari inshuti, barahanye inka, basangira agacupa mu kabari, n’ibindi.
Mu barahijwe bashya bazajya bakorera mu turere, bo bavuga ko bazarenga izo mbibi ba gitifu bamwe bagira.
Kayiranga Etienne, warahiriye kuba umuhesha w’inkiko mu karere ka Gatsibo aganira na IGIHE yagize ati” twe icyo tugiye gukora ni ukurenga amarangamutima, nzaba ndi ku karere ntaho mpuriye n’abo baturage, izo ba gitifu batarangiza nzazirangiza nkurikije uko amategeko abiteganya.”
Karugarama ashikamye, yasabye ko bagomba kurarama bakazica uko amategeko yabitegetse, nta gutekereza ko utanuzwe hari icyo azamukoraho.
Abanoteri nabo basabwe guha agaciro k’ikaramu na kashe bashyira ku mpapuro runaka, bakabikora nabo nta marangamutima, cyangwa kwikerereza gusinya kugira ngo ukeneye serivise yibwirize kugira icyo amuha.
Kuri ba noteri naho, Minisitiri w’ubutabera yagaragaje ko hakiri ikibazo, ariko ko hagiye kurebwa uburyo bwo kubongera kuburyo hacika imirongo y’abategereza serivise kwa noteri.



















TANGA IGITEKEREZO