00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kavukire ba Ngororero barahurira mu mujyi wa Gisenyi

Yanditswe na

Oliver Dushimiyimana

Kuya 23 March 2013 saa 08:53
Yasuwe :

Nyuma y’inama zitandukanye zagiye zikorerwa hirya no hino mu gihugu zihuza Abanyangororero, bikaba byaragaragaye ko zigenda zigira akamaro mu iterambere ry’ako Karere, ubu ahatahiwe ni mu Mujyi wa Gisenyi. Ku cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2013, ni bwo kavukire b’Akarere ka Ngororero n’abahafite ibikorwa bazahura mu rwego rwo kwigira hamwe icyateza imbere ako Karere.
Nk’uko tubikesha Umunyamabanga uhoraho w’Inama Njyanama y’Akarere, Munyaneza Emmanuel, avuga ko izi nama zikorwa hagamijwe (…)

Nyuma y’inama zitandukanye zagiye zikorerwa hirya no hino mu gihugu zihuza Abanyangororero, bikaba byaragaragaye ko zigenda zigira akamaro mu iterambere ry’ako Karere, ubu ahatahiwe ni mu Mujyi wa Gisenyi. Ku cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2013, ni bwo kavukire b’Akarere ka Ngororero n’abahafite ibikorwa bazahura mu rwego rwo kwigira hamwe icyateza imbere ako Karere.

Nk’uko tubikesha Umunyamabanga uhoraho w’Inama Njyanama y’Akarere, Munyaneza Emmanuel, avuga ko izi nama zikorwa hagamijwe kurebera hamwe uko Akarere kazamurwa haba mu rwego rw’ubukungu ndetse n’iterambere muri rusange.

Akomeza avuga ko bagiye bakorera inama nk’iyi mu mijyi yo mu turere dutandukanye bigaragara ko yateye imbere, kandi Abanyangororero bashoyeyo imari bityo bakabakangurira kugaruka guteza imbere akarere kabo.

Ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2013 inama izahuza Abanyangororero baba mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu ndetse n’uturere duhana imbibi na ko.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages