00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayenzi: Ikigo cyakira abana b’inzererezi hari abo cyagaruye mu murongo

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 17 December 2012 saa 12:28
Yasuwe :

Ikigo cyakira abana b’inzererezi giherereye mu Murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi, cyafashije akarere kugarura mu murongo bamwe mu bana bari bafite imyitwarire mibi kikaba gishishikariza abana kurangwa n’umuco n’indangagaciro kuko ari bumwe mu buryo bwabafasha kgira imibereho myiza.
Musabyemariya Joselyne ushinzwe gukurikirana iki kigo, avuga ko iyo abana bakigejejwemo bahabwa inyigisho zikabafasha kubaho no kubana n’abandi neza mu muryango nyarwanda.
Yavuze ko bamwe bagenda (…)

Yavuze ko bamwe bagenda bakurwa mu mihanda hirya no hino cyane cyane i Kigali, bagakurikiranwa hakamenywa imiryango yabo ndetse bakayisubizwamo.

Umwana ufite aho akomoka hazwi bahita bamusubiza mu rugo iwabo bitabaye ngombwa ko ahitira muri kiriya kigo, nyuma yo guhabwa inyigisho zimusobanurira ububi bwo kuba mu muhanda nk’uko Musabyemariya yabisobanuye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages