Abayobozi b’amadini n’amatorero, abaturage bo mu karere ka Kayonza barashishikarizwa gufatanya n’ubuyobozi muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu nama yo gutegura gahunda yo kwibuka ku nshuro ya mu 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kayonza,abaturage basabwe kuzagira uruhare rugaragara mu gufasha abacitse ku icumu batishoboye, bakora ibikorwa bitandukanye bibateza imbere.
Mutesi Anita Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yasabye ko abantu batahuguriwe iby’ihungabana kutazivanga mu kazi k’abajyanama mu by’ihungabana mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko bishobora gutuma bahungabana kurushaho cyangwa nabo bakaba bahungabana.
Imihango yo gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ku rwego rw’Akarere ka Kayonza izabera mu Murenge wa Kabare tariki 07 Mata 2013.
Akarere ka Kayonza gatangaza ko tariki 12 Mata hazashyingurwa imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwibutso rwa Mukarange, icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorwe Abatutsi muri Mata 1994 kizasorezwa mu murenge wa Kabarondo.
























TANGA IGITEKEREZO