00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Ingengo yimari izakorehswa mu mwaka wa 2012-2013 yiyongereyeho 23%

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 30 June 2012 saa 07:52
Yasuwe :

Ingengo y’imari y’Akarere ka Kayonza y’uyu mwaka irangana na miliyari icumi, miliyoni ijana na mirongo ine, ibihumbi magana atatu na mirongo itatu n’amafaranga magana ane na makumyabiri n’atandatu y’u Rwanda (10,140,330,426 RFW), ikaba yariyongereyeho 23% ugereranyije n’umwaka ushize.
Nkikabahizi Pascal Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yavuze ko iyi ngengo y’imari izava mu misoro Akarere kazinjiza igera kuri miliyoni magana ane na mirongo itanu, izava (…)

Ingengo y’imari y’Akarere ka Kayonza y’uyu mwaka irangana na miliyari icumi, miliyoni ijana na mirongo ine, ibihumbi magana atatu na mirongo itatu n’amafaranga magana ane na makumyabiri n’atandatu y’u Rwanda (10,140,330,426 RFW), ikaba yariyongereyeho 23% ugereranyije n’umwaka ushize.

Nkikabahizi Pascal Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yavuze ko iyi ngengo y’imari izava mu misoro Akarere kazinjiza igera kuri miliyoni magana ane na mirongo itanu, izava no ku mafaranga yagenewe gufasha uturere, mu baterankunga n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Nkikabahizi yakomeje asobanura ko amafaranga menshi yashyizwe mu bikorwa by’iterambere, kuko aribyo bikorwa by’ibanze mu guteza imbere abaturage b’Akarere.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Mu bukungu, tuzubaka amasoko atandukanye n’amazu yo gucururizamo, imihanda, n’ibindi”.

Kiwanuka M. Ronald Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yasobanuye ko hari n’imishinga Akarere kazafatanya n’abafatanyabikorwa, nk’uruganda ruzatunganya amavuta muri Soya (Mount Meru Soyco), Akarere kakaba gafitemo 10% ry’imigabane, kubaka Rond Point yo mu mujyi wa Kayonza ku bufatanye na BK, n’ibindi.

Mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage Nkikabahizi Pascal yavuze ko hazongerwa imbaraga mu bikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage, hibandwa cyane cyane ku mirenge ifite ikibazo cy’amazi make kurusha iyindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages