Abafite ubumuga bwo kutabona bo mu murenge wa Gahini na Nyamirama mu karere ka Kayonza, bakoze urugendo rw’amaguru bifashishije inkoni yera isanzwe ibunganira, ariko bavuze ko kuyibona bigoye, kuko batabasha kuyihabwa nk’izindi nsimbura ngingo kuri mitiweli.
Ibyo byari mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe inkoni y’abatabona, ku wa 24 Ukwakira 2012 ukaba wijihirijwe mu karere ka Kayonza, Intara y’Uburasirazuba mu rwego rw’igihugu.
Kubura ku inkoni yera byanagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na MINISANTE mu 2010, bwasanze mu Rwanda hari ibihumbi 64 by’abafite ubumuga bwo kutabona, harimo ibihumbi 144 by’abafite ijisho rimwe, mu gihe abafite inkoni zera ari 10% by’abari mu ihuriro rya RUB ubusanzwe bagera ku 3000.
Abafite ubumuga bwo kutabona baturutse ku cyicaro cy’Akarere ka Kayonza bakora urugendo rw’amaguru, bagenda berekana uko inkoni yera ibafasha kugenda mu muhanda batagombye kurandatwa, ariko bavuze ko kuyibona bibahenda cyane, kandi bakaba batabasha kuyibona bifashishije ubwisungane mu kwivuza.
Usibye kumenyekanisha iyi nkoni kandi basobanuriraga abagenzi amateka n’inkomoko y’iyo nkoni, mugihe bari bafite ibyapa mu ntoki bifite ubutumwa buvuga ko nabo ari abantu nk’abandi.
Umwana w’imyaka 7 bita Niyigena Francine ni umwe mubakoze urugendo rw’abatabona kuko yarwaye amaso adakira ubwo yari afite imyaka 3. Nubwo yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, ntashobora kwiga amasaha y’ikigoroba kuko amaso aba amurya kandi arira. Gusa umubyeyi we yavuzeko ahora asaba ibitaro bya Gahini kumwohereza ahandi ariko ntibikunde kandi imiti ahabwa ari ntacyo imarira uyu mwana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Iburiro ry’abatabona (RUB), Kanimba Donatile, yavuze ko bashyizeho ihuriro kugira ngo abatabona bave mu bwigunge, kandi bazenguruke igihugu bamenyekanisha inkoni ibafasha kugenda batarandaswe.
Muri uyu muhango kandi ADRA (The Adventist Development and Relief Agency) yahise ibemerera inkunga y’inkoni 10, ubusanzwe inkoni imwe igura hagati y’amafaranga y’u Rwanda 25 000 na 30.000.
Uwaje ahagarariye inama nkuru y’ababana n’ubumuga mu Rwanda, Nyirabugenimana Sylvie yavuze ko kubijyanye n’iyi nkoni bari gukora ubuvugizi ku nzego bireba zose, harimo na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo izi nkoni zibashe kuboneka mu buryo bworoshye, kuko n’ubusanzwe mu Rwanda nta ho ziboneka.
Ubusanzwe abatabona bizihiza umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera ku itariki ya 15 Ukwakira buri mwaka ku Isi yose.
Iyi nkoni yashyizweho n’umwongereza wabanaga n’ubumuga bwo kutabona, kuko yari amaze guterwa agahinda no guhutazwa mu muhanda ubwo yicumbaga ikibando gisanzwe.
Uhagarariye urubyiruko rw’abatabona mu rwego rw’igihugu, Bhati Omari yagize ati ”iyi nkoni ituma nishobora, sinkenera abandandata kandi impa umutekano mu muhanda”.



















TANGA IGITEKEREZO