Mu bizamini bisoza Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) mu mwaka w’amashuri wa 2012, abanyeshuri 15 ba mbere mu gihugu batsinze imibare ni abo mu ishuri rya New Life Academy riherereye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Abo banyeshuri ni:
1. Dushimirimana Salomon
2. Shema Patrick
3. Muhizi Gideon
4. Nshimiyimana Wilson
5. Kayitesi Esther
6. Gatari David
7. Mukashyaka Seline
8. Ingabire Shallon
9. Akeza Solange
10. Rafiki Famous Joseph
11. Byiringiro Enock
12. Ntwari Marcel
13. Gatama Erick
14. Gloria Charite
15. Ishimwe Joy
Africa John, Umuyobozi wa New Life Academy, ku murongo wa telefoni yabwiye IGIHE ko gutsindisha abanyeshuri benshi abikesha abarimu beza bashoboye umurimo; n’abanyeshuri birerera babahereye mu mwaka wa mbere kugera barangije amashuri ’isumbuye.
Ati “Kuza ku myanya ya mbere si ibintu bishyashya kuri twe kuko guhera mu myaka itanu ishize twahoraga ku myanya ya mbere.”
Avuga ko kugira ngo abanyeshuri batsinde cyane bakunze guhabwa ibizamini by’isuzumabumenyi bigera kuri 30 bigakorwa mbere y’uko bakora ikizamini cya Leta.
Africa avuga ko abarimu babo bagenerwa agahimbazamusyi ku mushahara iyo batsindishije abanyeshuri. Avuga ko ibi bituma abarimu bagira umuhate wo kwigisha babishyizeho umwete, bakanafata abanyeshuri nk’abana babo mu gukurikirana imyigire yabo.
Abanyeshuri batandatu ba mbere mu bumenyi (sciences) bagaragara ku rutonde na bo ni abo mu kigo cya New Life Academy.



















TANGA IGITEKEREZO