00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Urubyiruko rurasabwa kugana imyuga rukava mu biyobyabwenge

Yanditswe na

M. Chantal Nyirabera

Kuya 6 November 2012 saa 09:59
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Koyonza John Mugabo atangaza ko mu mirenge y’akarere ka Kayonza hari urubyiruko rutize kandi rutagira icyo rukora, ku buryo bamwe ari inzererezi zirirwa zinywa ibiyobyabwenge bityo agasaba ko abo bakora ibyo bava mu buzererezi bakagana amashuri y’imyuga.
Bamwe mu babashije kwibumbira mu makoperative y’urubyiruko akora imyuga itandukanye bemeza ko babashije kwiteza imbere. Bavuga ko iyo umuntu yize umwuga adashobora kubura amafaranga amubeshaho.
Muvara Kazungu, (…)

Muvara Kazungu, umwe muri abo bize imyuga, ubu akaba ari umubaji, atangaza ko akorera ibihumbi bitanu ku munsi. Avuga ko bimufasha gukemura ibibazo by’ ibanze. Ati “Hari igihe ndeba abasore birirwa banywa itabi kandi batanabasha kuryigurira nkumva birambabaje. Hari abo tuganira wamukoza ibyo kwiga umwuga akakwamaganira kure kandi [nyamara] biruta kunywa itabi.”

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bagira ikibazo cyo kubona amafaranga yo kwishyura umuntu wabigisha. Gusa ngo iyo umuntu afite ubushake ashobora no kujya aho abakora umwuga ashaka kwiga bakorera akajya areba uburyo babigenza na we akazabimenya buhoro buhoro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages