Ubwo hitegurwa kwizihizwa Yubile y’imyaka 25, Ishuli ryisumbuye rya “Institut Paroissial de Mukarange” (IPM), ryisunze Mutagatifu Yozefu riherereye mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza mu Ntara y’ Iburasirazuba, Umuyobozi waryo asaba ko mu burezi aho ariho hose umwana agomba kwigishwa ariko akibutswa no gukoresha ibyo yigishijwe mu buzima busanzwe, agahabwa uburezibutagira umupaka.
Umuyobozi w’iryo shuri, Padiri Sangwa Egide aganira na IGIHE yatangaje ko intego ari ukurera umwana atozwa ubuzima bwose. Ati "Nko mu mashuri y’amadini, habaho gusenga mu gitondo, bakiga, bakajya muri siporo".
Padiri Sangwa kandi asaba ko hagomba gutegurwa umwana, ku buryo ibyo yigishijwe mu ishuri abijyana akabikoresha no mu rugo iwabo.
Atanga urugero nk’igihe bakwiga iby’indyo yuzuye, umunyeshuri yataha akabwira ababyeyi ati "Muri ibi biryo harimo ikibura, bityo bikagira ingaruka nziza ku muryango".
Padiri Sangwa kandi asaba ko mu burezi bw’umwana ku ishuri, n’ababyeyi bagomba kubugiramo uruhare batanga ibitekerezo bifasha ishuri gutera imbere.
Hirya no hino mu mashuri Gatolika ntatana no gukora Yubile y’imyaka runaka, amashuri aba amaze ashinzwe, akagira intego yiyemeza kugeraho amaze gusubiza inyuma amaso akareba uko ishuri ryazamutse.
Muri Yubile y’imyaka 25, ishuri rizizihiza ku itariki ya 07 Ukwakira 2012, umuyobozi w’ishuri avuga ko bibibutsa inzira y’inzitane banyuzemo, kuko ishuri ryatangiyjwe n’ababyi, rifite icyumba kimwe ariko ubu rikaba rifite ibirenga cumi na.
Ishuri rya IPM 1987 ryashinzwe biturutse ku gitekerezo cy’ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Kibungo ifatanyije n’ishyirahamwe ry’ababyeyi “APAPEM”(Association des Parents pour la Promotion de l’Education à Mukarange).
Iryo shuri ryatangiranye ishami ry’inderabarezi rusange (Normal Primaire) bitewe n’ikibazo cy’abarimu cyari muri ako karere, n’abanyeshuri batashoboraga gukomeza amashuli bitewe n’ibibazo byari mu burezi icyo gihe.
Guhera 2001 iryo shuli ryatangije ishami ry’ubumenyi (sciences), mu 2009 hatangizwa ishami ry’ubumenyamuntu (Humanities/HEG). Iri shuri ryakira abahungu (Inganji) n’Abakobwa (Inyange), harimo abiga baba mu kigo n’abiga bataha.
Umuyobozi w’Ishuri rya IPM, asaba ko nk’uko no mu ishuribabifite mu ntego, abana baba bagomba kurerwa bahabwa ubumenyi n’uburere bwa kimuntu, ku mashuriri y’abemera Kristu nayo agashingira no ku burere bwa gikirisitu, batozwa gukundana, kwitangira abandi no kugoboka abari mu bibazo bitandukanye.
Ikindi kandi abana batozwa gukorera hamwe, aho baba bafite za clubs zitandukanye bitorezamo gukunda umurimo na gahunda za Leta, gushyira mu bikorwa ibyo bize mu ishuli; gutozwa umuco no gusenga.
Muri sport bafite imikino myinshi inyuranye bagaragaramo kugira ngo roho nzima ikomeze gutura mu mubiri muzima.
Padiri kandi atumira ababyeyi, abakoze muri iryo shuli, abahize, abaharereye n’incuti zaryo kuzifatanya nabo muri Yubile. Ushaka kumenye byinshi birenzeho akaba yahamagara 0788609694 cyangwa 0728609694.



















TANGA IGITEKEREZO