Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Ugushyingo, aho bita kuri KBC mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka y’imodoka nini zikunze guterura ibintu cyangwa abantu.
Iyi modoka ni imwe mo zo Polisi ijya yifashisha mu butabazi.
Mu kiganiro na IGIHE, Chief Supt. Vincent Sano ukuriye ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yadutangarije ko ari imodoka ya Polisi iterura ibintu yanyereye kubera ubunyerere bwari mu muhanda bwatewe n’imvura.
Yakomeje atubwira ko nta bibazo bikomeye byahbayeho, kuko n’umushoferi wari uyitwaye ntacyo yabaye.
Yagize ati "Umushoferi wari uyitwaye yakomeretse byoroheje ubu ari mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru,... Imodoka yacu nta kindi kibazo yari ifite ni ubunyerere bwabiteye."
























TANGA IGITEKEREZO