Leta ya Kenya irishyuza Loni miliyoni 98 z’amadolari ya Amerika ngo ibashe guhemba abasirikare bayo bakoze mu mugambi wo kubungabunga amahoro muri Somalia, igikorwa cyashojwe mu kwezi k’Ukwakira 2011.
Afriquinfos dukesha iyi nkuru ivuga ko Inama y’Abaminisitiri muri Kenya yateranye ku wa Kane tariki ya 24 Mutarama, yatangaje ko Loni yagombaga kwishyura miliyoni 132 ariko ikaba imaze gutanga 24 gusa.
Iyi nkuru ivuga ko ingabo za Kenya zakuye igice kinini cya Somalia mu maboko y’abarwanyi bo mu mutwe wa Al shabab. Kenya kandi ikaba yaragize uruhare ku mpinduka muri politiki ya Somalia kugeza ubu ifite Perezida mushya, inteko ishinga amategeko n’itegeko nshinga bishya.
Mu gihe Kenya yasoje ibikorwa by’amahoro muri Somalia, Inama y’Abaminisitiri yashimye uruhare ingabo zayo zagize, inasaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu gukomeza kubungabunga amahoro mu gihugu hose.



















TANGA IGITEKEREZO