Umuganga ufite ubwenegihugu bwa Kenya bivugwa ko yigeze kuvura umunyarwanda ukomeje gushakishwa uruhindu, Kabuga Felicien, kuri uyu wa Kabiri umurambo we watahuwe mu bitaro bya Nairobi yishwe n’uburwayi yamaranye igihe gito.
Dr Peter Rakwach, umuganga wahoze avura abasirikare yashizemo umwuka ubwo yari muri MP Shah Hospital I Nairobi muri Kenya, aho yari yagejejwe kuwa Gatanu ushize.
Bamwe mu bagize umuryango wa Dr Rakwach batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara batangarije ikinyamakuru The Standard Media cyo muri Kenya ko uburwayi bwamufashe kuwa Gatanu, umunsi umwe mbere y’uko imwe mu mateleviziyo akorera muri icyo gihugu yerekana ikiganiro yateguye gikubiyemo ubucukumbuzi n’ubushakashatsi kuri Kabuga Felicien bikunze kuvugwa ko yaba aherereye ku butaka bwa Kenya.
Abo mu muryango w’uyu muganga bari hanze y’ibitaro nyuma yo kumenya ko Rakwach yashizemo umwuka batangaje ko bitumvikana kuko yacyirwa muri ibyo bitaro Atari arembye bikomeye kuwa Gatanu ushize.
Igihugu cya Kenya ndetse na bamwe mu bategetsi bacyo bakomeje kuvugwaho gukingira ikibaba uyu mugabo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zemereye miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika buri wese uzatanga amakuru aganisha ku gutabwa muri yombi kwe.
Ikiganiro (documentaire/documentary) cyerekanwe kuri televiziyo Nation TV yo muri Kenya, cyagaragaje ko hari abayobozi bo muri Leta y’icyo gihugu, ahanini bakora mu nzego z’umutekano, bakingira ikibaba uyu mugabo uri mu bashakishwa uruhindu kurenza abandi muri Afurika nzima.
Nk’uko byagaragajwe muri icyo kiganiro cyakozwe mu gihe kingana n’amezi arindwi, kuva mu myaka 14 ishize, Kabuga yakomeje gukingirwa ikibaba n’abayobozi bo hejuru mu nzego z’umutekano muri guverinoma ya Kenya.
Icyo kiganiro kigaragaza ko hari ibimenyetso simusiga byerekana ko Kabuga akorera ubucuruzi bwe muri Kenya nta nkomyi, ndetse kandi ko yigeze guhabwa uburinzi nk’umusirikare w’umwofisiye mu ngabo za Kenya cyangwa umuntu ukomeye watse ubuhungiro igihugu cya Kenya.
Icyo kiganiro cyerekanye kandi amakuru ku rupfu rwa Michael Munuhe wendaga gutanga amakuru kuri Kabuga watahuwe yishwe tariki 13 Mutarama 2003 mu nkengero z’umujyi wa Nairobi. Hari aho Josephat Mureithi Gichuki uva inda imwe na nyakwigendera avuga ko kwicwa kwe azi neza ko bifite aho bihuriye n’uko yarimo ashaka kubwira inzego z’umutekano z’Amerika aho Kabuga aherereye.
Ku rundi ruhande kandi Michael Sarunei, umusirikare mu ngabo za Kenya bivugwa ko yaba yari ashinzwe umutekano wa Kabuga kuri ubu yaburiwe irengero, inkuru yasohotse mu kinyamakuru The Nation cyo muri Kenya ikaba igaragaza ko nawe yaba yarishwe.
Iki kiganiro cya NTV cyakozwe n’umunyamakuru John-Allan Namu, umunyamakuru nawe biri kuvugwa ko yahunze igihugu cye cya Kenya mu ntangiriro z’iki cyumweru, kigaragaza ko buri wese wagerageje gushaka gutanga amakuru kuri Kabuga yaburiwe irengero cyangwa se akicwa.
Mu iperereza rye, Namu yahishuye ko Kabuga kuri ubu wibasiwe n’indwara ya diyabete, ari guhakisha uko yagurisha ibikorwa bye byose by’ubucuruzi afite muri Kenya, ubundi akimukira mu kindi gihugu mu rwego rwo kubasha kwivuza.
Hejuru ku ifoto:
Dr Rakwach n’ibitaro yashiriyemo umwuka "Shah Hospital" by’i Nairobi
























TANGA IGITEKEREZO