Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Kigali (KHI) ryigisaha ubuvuzi no kwita ku buzima riri mu bushakashatsi buzamara amezi atandatu bugamije kumenya niba abarangije muri iri shuri bakomeza gukora ibyo bize cyangwa niba babivamo, niba abakoresha babishimiye, niba banatanga serivise nziza.
Maurice Kanyoni, Umuyobozi ukuriye ubu bushakashatsi, yatangaje ko intego y’ubu bushakashatsi ari ugukurikirana abarangije KHI aho bari, ati “tuzanareba ibyo bakora, icyo bamariye igihugu, tukanamenya niba babona akazi”.
Yakomeje avuga ko bizanafasha mu kumenya abanyeshuri baharangije no kuzashyiraho ihuriro rizabahuza, kuko kugeza ubu nta huriro bafite.
David Kabagema, umuhuzabikorwa w’ubushakashatsi, yavuze ko buzafasha kureba niba abanyeshuri barangiza bakorera igihugu cyangwa niba bagenda bagasiga icyuho mu gihugu.
Ati “ubushakashatsi buzadufasha kumenya niba hari ibyiyongereye mu buvuzi, kugira ngo bidufashe mu kuvugurura imfashanyigisho.
Abanyeshuri basaga 3138 barangije kuva mu 2003 kugeza mu 2011, nibo bazakorerwaho ubushakashatsi.
Biteganyijwe abo barangije bazajya biyandikisha mu bitaro n’amavuriro bakoreramo, mu bigo byigenga n’ibya Leta hamwe n’ imiryango mpuzamahanga bakorera hamwe no mu turere n’imirenge.
Mu rwego rwo kuzuza ibyo basabwa muri ubu bushakashatsi, abahize baba hanze y’u Rwanda n’abanyamahanga basabwa gusura urubuga rwa www.khi.ac.rw bakuzuza ibyo basabwa.
Ishuri ry’Ubuzima rya Kigali ryatangiye mu mwaka wa 1996. Rifite amashami 3 y’ubugororangingo, gutera ikinya n’ishami ry’ ubuforomo.
Ishuri ryatangiye abanyeshuri bigaga mu cyiciro cya A, nyuma yaho ishuri rmaze gutera imbere rizana n’ icyiciro cya A0, kugeza aho ubu hari n’ icyiciro cya gatatu (Masters).
Amashami nayo yariyongereye ava kuri atatu arenga 15.
Mu mwaka w’amashuri wa 2012-2013, KHI ifite abanyeshuri basaga 1249 mu mashami atandukanye.
Muri KHI ubushakashatsi buri mu nshingano z’amasomo batanga. KHI ikaba imaze gukora ubushakashatsi ku biyobyabwenge mu 2011; hanakozwe n’ubushakashatsi mu kureba ingaruka z’ uko abanyeshuri bicara mu mashuri yisumbuye n’ingaruka zabyo, hanakorwa n’ubushakashatsi ku isuku y’ imisarane n’uburyo umwanda wo mu misarane wabyazwa ifumbire.



















TANGA IGITEKEREZO