00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kibagabaga: Hashize imyaka itanu abana bavirwa mu ishuri

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 29 March 2013 saa 04:48
Yasuwe :

Mu ishuri ribanza rya Kibagabaga riherereye mu murenge wa Kimironko, mu karere ka Gasabo, rigizwe n’amashuri arindwi, atandatu muri yo amaze imyaka irenga itanu avira abanyeshuri mu gihe cy’imvura kuko amabati yatobotse.
Iki kigo cyubatswe ahagana mu mwaka wa 1960, amabati yagisakajwe ubwo cyubakagwa ni yo akigisakaye kugeza ubu. Ubwo IGIHE twasuraga aya mashuri ku wa kane tariki ya 28 Werurwe, twasanze amazi yaretse mu binogo biri mu mashuri kuko sima yamenaguritse. Aho mwarimu ahagarara (…)

Mu ishuri ribanza rya Kibagabaga riherereye mu murenge wa Kimironko,
mu karere ka Gasabo, rigizwe n’amashuri arindwi, atandatu muri yo amaze
imyaka irenga itanu avira abanyeshuri mu gihe cy’imvura kuko amabati
yatobotse
.

Iki kigo cyubatswe ahagana mu mwaka wa 1960, amabati yagisakajwe
ubwo cyubakagwa ni yo akigisakaye kugeza ubu. Ubwo IGIHE twasuraga
aya mashuri ku wa kane tariki ya 28 Werurwe, twasanze amazi yaretse mu binogo biri mu mashuri kuko sima yamenaguritse. Aho mwarimu ahagarara arimo kwigisha n’aho abana bicara usangamo ibinogo byinshi. Amwe mu mabati agaragaramo imyenge minini, ku tubaraza tw’ishuri na ho iyo imvura yaguye harekamo amazi n’ibindi.

Umwe mu barimu utarifuje gutangaza amazina ye, yatangaje ko hashize
imyaka isaga itanu iki kibazo cyo kuva kw’amashuri gihari, ati “Nkanjye
nigisha abana bagera kuri mirongo icyenda n’umunani, bamwe biga mu
gitondo, abandi nimugoroba, ariko iyo imvura iguye, ndabegeranya abana
bane bakicarana ku ntebe imwe, cyangwa bagahaguruka bakikusanyiriza
mu ruhande rumwe, kwigisha bigahagarara kuko ishuri riba riva, ku kibaho
hamanuka amazi aturuka mu nkuta, ugasanga ishuri ryuzuyemo amazi.”

Umuyobozi w’icyo kigo, Mushumba Mfizi Thomas, yatangarije IGIHE ko
iki kibazo bakimenyesheje ubuyobozi bw’aho ikigo giherereye kugira ngo
gikurikiranwe, ariko kugeza ubu nta kirakorwa, ati “Ishuri nta bushobozi
rifite, twabihariye Umurenge n’Akarere kuko rifashwa na Leta.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Niragire
Théophile, we avuga ko iri shuri ryatinze gusanwa kuko rikiri mu maboko
y’Itorero ry’Abangilikani, ariko baracyari mu biganiro kugira ngo ribe
irya Leta, ariko Akarere karateganya gusana ayo mashuri muri iki kiruhuko.

Iyo imvura iguye bitabaza amabase yo kureka imbere mi ishuri
Kwicara mu ishuri ntibitandukanye no hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages