00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kibaza, akagali kubatse neza kurusha utundi mu Rwanda

Yanditswe na

Jean Bosco Mutibagirana

Kuya 26 July 2012 saa 09:31
Yasuwe :

Mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru Akagali ka Kibaza, abaturage barumvikanye babasha kwiyubakira ibiro by’Akagali, ubu aho bigeze bimaze gutwara akayabo ka miliyoni mirongo itanu n’esheshatu n’ibihumbi magana ane z’amafaranga y’u Rwanda (56 40 000 Rwf,) hatabariwemo imiganda abaturage bo muri aka kagali bagiye bahakorera.
Aka kagali gaherereye mu karere ka Gasabo hepfo gato ya Minisiteri y’uburezi bigaragara ko abaturage bahatuye atari bo bakize kurusha abandi mu Rwanda, ariko ubu (…)

Mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru Akagali ka Kibaza, abaturage barumvikanye babasha kwiyubakira ibiro by’Akagali, ubu aho bigeze bimaze gutwara akayabo ka miliyoni mirongo itanu n’esheshatu n’ibihumbi magana ane z’amafaranga y’u Rwanda (56 40 000 Rwf,) hatabariwemo imiganda abaturage bo muri aka kagali bagiye bahakorera.

Aka kagali gaherereye mu karere ka Gasabo hepfo gato ya Minisiteri y’uburezi bigaragara ko abaturage bahatuye atari bo bakize kurusha abandi mu Rwanda, ariko ubu bamaze kwiyuzuriza ibiro by’akagali biri ku rwego rwo hejuru.

Ndanga Patrice, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Kibaza aganira na IGIHE, yatangaje ko ubundi bakoreraga mu nyubako idasobanutse kandi batijwe n’isoko, abaturage baza kugira igitekerezo cyo gushaka uko bakwiyubakira inzu ijyanya n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali; Bemeza ko buri muturage agomba gutanga amafaranga bakiyubakira ibiro banakora igishushanyo mbonera, kimaze kwemerwa bashaka abafundi ariko nabo bakajya bahakorera imiganda none ubu hasigaye gutaha iyi nzu gusa.

Inyubako y'ibiro by'akagari ka Kibaza yatwaye Miliyoni zirenga 56 z'amafaranga y'u Rwanda

Ndanga avuga ko mu igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ryagaragaje ko aka kagali ariko kari ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu mu kuba kubatse neza, ndetse no kuba ariko katwaye amafaranga menshi ngo kabashe kubakwa, uyu muyobozi anavuga ko akarere gashobora kuzabaha igihembo cyo kuba baresheje imihigo.

Umuyobozi bw’aka kagali avuga ko nta banga rindi bakoresheje kuko ngo atari n’ako kagali gafite ubukungu buruta ubw’utundi tugali tw’u Rwanda, ahubwo byose byavuye mu gukangurira abaturage gushaka ibisubizo ku bibazo bitandukanye hagamijwe kugera ku cyerekezo 2020 u Rwanda rwiyemeje kugeraho.

Ndanga Patrice yatanze inama ku bandi bayobozi avuga ko nta kindi byasaba ngo bagere ku bikorwa nk’ibi, uretse gusa gukorana n’abaturage kuko aribo bafite babona neza ibibazo bihari ndetse bakaba bafite n’ibitekerezo by’uko byakemuka.

Yashimira kandi abaturage b’aka kagali ka Kibaza kubera ubwitange n’imyumvire bafite kandi abashishikariza gukomeza gukora kuko inzira ikiri ndende.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages