Abaturage bo mu murenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro bahagurukiye ibikorwa by’iterambere bubaka imihanda, Leta ikazajya ibaha inyunganizi aho badashoboye.
Kwiteza imbere kw’aba baturage babitangije biyubakira imigenderano igana mu ngo yabo ndetse n’imihanda igana aho bakorera.
IGIHE ubwo twageraga Kicukiro Centre aho abaturage bakorera mu mazu y’ubucuruzi barimo kubaka uduhanda tubahuza n’imihanda minini, Turatsinze Celestin yadutangarije ko bafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo kugira isuku.
Ati “ Twashoje gushyira pave imbere y’ingo zacu, dufata umwanzuro wo kubaka n’imihanda iri imbere y’aho dukorera, kuko twabonaga ko bidutera umwanda. Dufatanije n’umurenge, twiyemeje kubaka imihanda y’aho dukorera, ndetse dushyira poubelle ku muhanda mu rwego rwo kubungabunga isuku.
Imihanda aba baturage barimo kwiyubakira ifite uburebure bwa kilometero imwe n’igice (1,5 Km) bikaba bifite agaciro ka miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Niyireba Achille, yatangarije IGIHE ko ku bufatanye n’abaturage biyemeje kugira isuku aho batuye, aho bakorera ndetse n’aho banyura. Ati “Ubusanzwe iyi mihanda itarubakwa, wasangaga ivumbi ari ryose ku bicuruzwa kubera imodoka n’abantu babaga banyura muri aya mayira, ariko ndahamya neza ko isuku ibonetse.”
Tumubajije aho bavana ubushobozi bwo gukora ibi byose, Achille ati “Nitwe ubwacu n’abaturage ba Kicukiro. Turicara tukaganira tukareba igikenewe tukagikora.”
Nyuma yo kubaka iyi mihanda ngo bazakomeza no kuvugurura inzu bakoreramo, mu rwego rwo kwimakaza isuku nk’indangagaciro y’umunyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO