Abakoresha umuhanda uva kuri Rwandex ukagera ku Kicukiro santeri (centre) mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, barishimira ko washyizweho amatara bakaba bizeye ko bizagabanya ibibazo by’umutekano byajyaga bigaragara muri uyu muhanda.
Hashize icyumweru kimwe uyu muhanda ushyizweho amatara, ariko ibyishimo ni byinshi ku bawukoresha.
Ku bwabo ngo ni inyungu nyinshi, nk’uko Murebwayire Eugenie yabitangarije IGIHE. Ati “Mu by’ukuri nta muntu utishimira iterambere rimaze kugerwaho muri iki gihugu, kuba uyu muhanda ushyizweho amatara bizagabanya ubujura kuko hajyaga haboneka abambuzi b’amasakoshi n’amatelefoni.”
Kuri uyu muhanda urenze ku biro by’Umurenge wa Kicukiro gato, mu kaboko k’iburyo hagaragara ibihuru byinshi ahagana mu gishanga cya Gatenga, aho hakaba ari ho hajya hatera ikibazo abahanyura n’amaguru cyane cyane nijoro kuko akenshi ari ho abantu kugeza ubu bataramenyekana bambura abagenzi ibikapu n’amatelefoni.
Usibye abagenda muri uyu muhanda n’amaguru bashima ko washyizweho amatara, n’abatwara moto barabyishimira kuko ngo badashidikanya ko impanuka bajyaga bahura na zo zaterwaga n’urumuri ruke ariko ngo bizeye ko zigiye kugabanuka.



















TANGA IGITEKEREZO