Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 30 Nyakanga mu murenge wa Niboye ho mu karere ka Kicukiro, umurambo w’umwana w’umukobwa watoraguwe mu cyobo kijyamo amazi mabi aba yakoreshejwe mu gusukura mu rugo ariko Nyakwigendera ntaramenyeka kuko ngo yari amagufa.
Mu mudugudu wa Rwezamenyo mu gipangu cy’inzu ikodeshwa y’umugore witwa Mukankaka Thérèse, avuga ko umusore witwa Mizero ukodesha iyo nzu yabonye icyobo kijyamo amazi mabi cyuzuye, maze asaba nyir’inzu kukividura kugira ngo andi mazi azabone aho ajya.
Uyu Mizero ngo yari amaze amezi atatu aba muri iyo nzu.
Mukankaka yashatse abakozi bo kuza kukividura maze bageze hasi babona umufuka uhambirije urutsinga rw’amashanyarazi, bawuhambuye babona harimo umurambo w’umuntu.
Mukankaka akomeza avuga ko mu bahaturiye nta muntu n’umwe wigeze amenya iby’uwo murambo, ngo icyo bamenye ni uko ari umwana w’umukobwa gusa kandi ngo umurambo wari umaze igihe kitari gito.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga aho ibyo byabereye, yabonye umurambo bigaragara ko umaze igihe kinini. Uwo murambo nta mubiri wari ufite ahubwo hari hasigaye amagufwa gusa, bigaragara ko yari umwana w’umukobwa kuko habonekaga amaherena, ibikomo, ndetse n’imishatsi y’abakobwa.
N’ubwo yari amagufwa gusa byagaragaraga ko yari aboshye, bigaragara ko ari abagizi ba nabi bamujugunyemo aboshye.
Icyo cyobo cyegeranye cyane n’inzu ikikijwe cyane n’andi mazu ku buryo kuhagera bisaba kugenda ukata mu tuyira twinshi.
Abari aho ntibashoboye kumenya igihe uwo murambo umazemo ariko abenshi bakekaga ko umaze hagati y’umwaka umwe n’ibiri naho icyobo cyacukuwe muri 2007 nk’uko Mukankaka abivuga.
Umuyobozi w’akagari ka Niboye, Emmanuel atangaza ko kugeza ubu nta muntu ucyekwa kuba yarishe uwo mukobwa kandi ngo muri ako kagari nta muntu wigeze atanga itangazo rirangisha umwana w’umukobwa.
Emmanuel avuga ko ubuyobozi buzafasha kubona aho umurambo ushyingurwa ndetse no mu iperereza; naho ibindi byangombwa mu gushyingura bikazashakwa na nyir’inzu y’aho byabereye.



















TANGA IGITEKEREZO