00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Intore zo ku rugerero mu gufata neza ibikorwaremezo

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 2 February 2013 saa 05:51
Yasuwe :

Mu rwego rwo kugira Umujyi mwiza, kubungabunga iterambere ry’ibyagezweho no guhindura inyumvire kubatarasobanukirwa n’akamaro k’isuku, Intore za Kanombe zasize amarangi ibirometero bibiri n’igice ku muhanda wa Kabeza-Rubirizi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage yatangaje IGIHE ko uyu muhanda wakozwe ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 15. Ati ”ubusanzwe abakora mu bikorwa nk’ibi tubahembaga amafaranga 4000 ku mukozi umwe ku munsi, none mwabonye (…)

Mu rwego rwo kugira Umujyi mwiza, kubungabunga iterambere ry’ibyagezweho no guhindura inyumvire kubatarasobanukirwa n’akamaro k’isuku, Intore za Kanombe zasize amarangi ibirometero bibiri n’igice ku muhanda wa Kabeza-Rubirizi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage yatangaje IGIHE ko uyu muhanda wakozwe ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 15. Ati ”ubusanzwe abakora mu bikorwa nk’ibi tubahembaga amafaranga 4000 ku mukozi umwe ku munsi, none mwabonye ukuntu Intore zagize igikorwa cy’ubwitange cyo gukorera Igihugu.”

Yashimiye uru rubyiruko kuko ngo amafaranga yo kuhatunganya yari kuzasohoka mu isanduku ya Leta none ubu azakoreshwa ibindi bikorwa. Yashimiye sosiyeti y’ubucuruzi ya AGRUNI Campany Ltd ikora isuku, ku bikorwa by’inkunga yatanze y’amarangi n’ibikoresho byo kuyasigisha.

Umuyobozi w’iyi sosiyeti yavuze ko bari bateganyije miliyoni 17 muri iki gikorwa, kuri ubu bakoresheje miliyoni 7 gusa, avuga ko ku bufatanye n’intore bazakoresha Miliyoni 12. Aya mafaranga akaba ari ayo bageneye ibikorwa byo gufasha Akarere.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kanombe Murenzi Donatien, yatangaje ko ahakozwe hazongerwa bakazakora ibirometero bitanu. Ati “Nishimiye igikorwa twakoze cyo gusiga amarange, iyo tuza kubifatanya n’Akarere byari kuzasaba iminsi, ariko mwabonye ko amasaha abiri n’igice twakoze ahantu hanini cyane kubufatanye n’intore.”

Iki ni kimwe mu bikorwa byahariwe imiyoborere myiza, ibikorwa by’amahiganwa y’isuku mu Mujyi wa Kigali na kimwe mu bikorwa by’intore ziri ku rugerero byahuriye hamwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages