Nyuma y’uko urubyiruko rwagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rugasenya igihugu, urw’ubu rurashishikarizwa kugira uruhare rukomeye mu kucyubaka.
Mu kiganiro cyatanzwe kuwa Mbere tariki ya 8 Mata 2013 mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagali ka Ngoma ahari hateraniye imidugudu itatu ariyo Intaho, Iriba n’Isangano, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ruharanira kwigira”, urubyiruko rweretswe ko arirwo mbaraga z’igihugu kuko icyiciro cy’ubukure cyabo aricyo kiba kirimo abantu bafite imbaraga n’umurava wo kugendana n’ibihe bigezweho.
Murorunkwere Nasira, Umujyanama w’Akarere ka Kicukiro atanga iki kiganiro yerekanye uburyo urubyiruko rwari rugize umutwe w’Interahamwe n’uw’abasirikare arirwo rwagize uruhare runini mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rugamba rwo kubohora igihugu akaba arirwo rwari rugize umubare munini, agaragaza ko ari narwo rufite imbaraga zo kubaka igihugu bagisubiza ubwiza bwacyo ndetse bakanarushaho.
Yakomeje anagaragaza ko hari byinshi urubyiruko rwagiramo uruhare yaba mu guhanga udushya twateza imbere imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’igihugu muri rusange, yaba mu gukumira abashaka gupfobya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga no mu kwisungana bahumuriza abagifite imitima yihebye.
Rugwiza Jean claude, umwe mu rubyiruko rutuye mu mudugu w’Intaho yatangaje ko ikiganiro yumvise cyamukozeho cyane, ku buryo yahise agira igitekerezo cyo gushaka abandi basore n’inkumi bagenzi be bakishyirahamwe mu gushaka umusanzu batanga wo gufasha abo batishoboye basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibiganiro nk’ibi bikaba byarashyiriweho gufasha Abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa n’amateka ndetse no kubafasha kureba kure mu kwishakira ibisubizo by’ibibazo byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.


















TANGA IGITEKEREZO