Abari batuye mu gipangu cyizwi ku izina rya “Chez John”, bo n’ibyabo bagisohowemo ku mpamvu z’umwenda wa miliyoni 36, waturutse ku muhungu wabo w’imyaka 35, nyuma y‘aho asinyiye sheki y’izi miliyoni itazifite kuri konti ndetse akanatoroka.
Umusore Nzeyimana Johnson, ari nawe nyirabayazana w’ibi byose, yahaye Kabonera Ramathan sheki itazigamiwe ya miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi sheke kandi ntiyari iya Nzeyimana kuko yari iya sosiyete ihuriweho n’umuryango wabo ariyo “Society Expo World Furniture”, ihagarariwe na se ariwe Kanimba John nk’uko IGIHE yabitangarijwe kuri tariki ya 23 Nyakanga 2012 ku Kicukiro ahabereye iki kibazo.
Nyuma y’aho Ramathan wari wasinyiwe n’uyu musore asanze nta mafaranga ari kuri konti, yahise agana inkiko kugira ngo zimurenganure, Nzeyimana Johnson yaratsinzwe akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka ine no kwishyura ayo mafaranga yose.
Mu kurangiza urubanza yatsinzwe, Nzeyimana yarashatswe arabura, babura n’ubwishyu bw’amafaranga, bahita baza gushaka ubwishyu ku mutungo wa Se w’umwana ariwe Kanimba John. Uwunganira uyu muryango Me Karangwa Vincent ahamya ko uyu umutungo wafashwe udahuye na gato n’ubucuruzi abafitanye ikibazo bakoranaga.
Mu rwego rwo kwishyura aya mafaranga, iki kibanza n’umutungo ukirimo utimukanwa byatejwe icyamunara, hagurwa miliyoni 480 n’ibihumbi icumi.
Murekatete Matilde umufasha wa ny’iri inzu, avuga ko ibyo bakorewe ari agahomamunwa aho agira ati “Bahora bigizayo urubanza kugira ngo tutaburana kuko twe tumaze amezi atatu tutaraburana, kugira ngo baze bakore nk’ibi barimo gukora. Ubundi n’ubwo baturimanganyije bavuga ko ari sosiyete yatsinzwe kandi sosiyete ntiyigeze ibura ubwishyu ahubwo baraje bafata umutungo wacu nashakanye n’umugabo wanjye, uyu munsi wabujijwe kwinjira ngo arebe ibi, noneho baraza bawutesha agaciro ngo ni miliyoni 420 kandi hafite agaciro ka miliyari imwe irenga. Aba bantu baje kudusohora ibyo bakoze nta hantu biba”.
Akomeza agira ati “Twari kuzaburana kuri 26 Nyakanga 2012, none bo bagiye batereta Polisi ya hano haruguru ya Kicukiro basanzwe bakorana kuko ubu ni nk’ubwa gatatu baje kudutera ubwoba, kugeza aho baje bagahita banadusohoramo. Turasaba kurenganurwa kuko uko bigaragara ni uko hari ikintu kiri hagati yabo barimo kuduhisha”.
Murekatete akomeza avuga ko basabye Urukiko ko rwabaza Ramathan icyo yaguze izo miliyoni, bakanarusaba ko yakwerekana inyemeza buguzi cyangwa se amasezerano bagiranye n’umusore wabo mu byo bakoranye.
Niyomwungeri François utuye mu Budage ariko umaze ukwezi mu Rwanda nawe ari mu bagurishirijwe ikibanza n’ubwo yerekanye ibyemezo ariko agashinjwa, we yahuye n’ikibazo cy’uko mu byatejwe harimo n’inzu ye yagurishijwe ari mu Budage.
Ngo batwaye ikibanza cye kirimo inzu yabikagamo ibikoresho bye dore ko aribyo yakoreshaga ashora imari mu Rwanda nk’uko abari mu mahanga babisabwa na Perezida wa Repubulika. Uyu mugabo usaba kurenganurwa, anemeza ko nta hantu ikibazo cye gihuriye n’icya Kanimba, ahubwo ngo baba baribeshye bagafata n’ikibanza cye nk’aho ari icya Kanimba.
Icyo urukiko rwemeje:
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ufite ikicaro i Nyamirambo Kagame K. Alexis nk’uwoherejwe aje kuzuza ibyemejwe n’Urukiko, avuga ko harega Umushinjacyaha, hakaregwa Nizeyimana Johnson, abaregera indishyi ngo ni Kabonera Ramathan naho abaregerwa indishyi bakaba ari Sositeye ya Expo World Furniture ihagarariwe na Kanimba Jean ushinjwa gutanga Sheki itazigamiwe.
Urukiko rwemeye kwakira ikirego cy’Ubushinjacyaha ndetse n’icyabaregera indishyi, rubisuzumye rusanga bifite ishingiro ariko ikirego kiregera kwiregura cyatanzwe na Kazungu wunganira Kanimba mu izina rya Sosiyete Expo World Furniture nta shingiro gifite kubera ko nta bisobanuro bihagije yabitangiye.
Rwemeje ko icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Nizeyimana kimuhama nk’uko byagiye bisobanurwa, rwemeza ko Kanimba afatanije n’umugore ndetse na Nizeyimana n’abandi bava inda imwe ariko ku bw’umwihariko Kanimba na Nizeyimana akaba ari bo bari bafite uburenganzira bwo kubitsa no kubikuza kuri konti y’iyo Sosiyete nk’uko byagaragaye ku mpapuro z’ivunja.
Urukiko ruvuga kandi ko Nizeyimana ariwe wakoraga akazi kenshi kareba iyi Sosiyete kuko Se atakundaga kuboneka kubera kurwaragurika kugeza aho afashe ibihumbi 60 by’Amadorari n’amafaranga ibihumbi 250 by’Amanyarwanda, yose afite agaciro ka miliyoni 34 akayaha Kabonera avuga ko agiye kurangura bityo nawe amusinyira shekI y’ayo mafaranga, ariko agiye kuyabikuza asanga nta n’igiceri kibereyemo.
Kanimba uhagarariye Sosiyete Expo World Furniture yategetswe gusubiza Kabonera amafranga ye yose uko ari miliyoni 34, hakiyongeraho inyungu zayo yose agahagarara miliyoni 36 n’ibihumbi 680.



















TANGA IGITEKEREZO