Butera Mary wahawe inzu n’urubyiruko rw’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, avuga ko yatunguwe no kuba baramuzirikanye bakamenya ko akwiye gufashwa.
Agaragaza ibyishimo, ati “Natunguwe cyane rwose sinari nzi ko bananzirikana; iyi gahunda nayimenye ejo kandi sinigeze nanabikeka ko bazampa inzu gusa nari nzi ko mu karere gahunda yo kuremera ihari.”
Butera avuga ko mu byo yahawe harimo inzu y’ibyumba bine ifite n’igikoni, intebe (salon), televiziyo, inka y’inyana, ndetse n’agatabo ka SACCO bamufungurijeho konti bakanamushyiriraho amafaranga agera ku bihumbi mirongo itanu.
Uyu munsi witabiriwe n’ibyiciro binyuranye mu nzego za RPF n’abaturage b’Akarere ka Kicukiro. Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage yavuze ko harimo kubakwa izindi nzu zigera kuri eshanu mu bice bitandukanye mu karere abereye umuyobzi, na zo zizahabwa abantu mu rwego rwo kubaremera hizihizwa imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe.
Umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi Ngarambe Francois yabwiye abari muri ibi birori ko kwihangana ari byo bya mbere ikindi kandi uhagarikiwe n’ingwe ko avoma, bivuze ko Umuryango uhora ureberera abananyamuryango bawo bose ku bibazo bagira byose.



















TANGA IGITEKEREZO