Urutoki rwo mu Gatenga hagati y’imirenge ya Gatenga na Kicukiro abaturage barinubira ko rwabaye indiri y’abanywi b’urumogi binavugwa ko rwabaye indiri y’abajura, bene rwo bo barijujuta bavuga ko hagizwe ikimpoteri cy’imyanda ibonetse yose cyane cyane iyuzuyemo amasashi.
N’ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali budahwema gushishikariza abawutuye kugira isuku aho bari hose, hari abatabikozwa banga gutanga amafaranga y’isuku ngo batwarirwe imyanda yo mu ngo, bagahitamo kwitwikira ijoro bakajya kuyimena mu ntoki z’abaturage.
Sembeba Jean Baptiste uruturiye yaganiriye na IGIHE agira ati “Muri uru rutoki habonekamo umwanda mwinshi, bigaragara ko uturuka mu ngo. Gusa ababikora bakaba bitwikira ijoro ku buryo dushiduka karitsiye yanutse kubera iyo myanda ivanzemo n’injangwe zapfuye.”
Faida Jeanne d’Arc, umwe mu bahafite urutoki yatangarije IGIHE ko iyo myanda ibicira insina kuko itabora bityo bigatuma imvura itagera mu butaka neza.
Abakuru b’imidugudu, Amahoro na Iriba, izo ntoki zirimo batangaje ko bagishakisha abaturage badakorana n’amakoperative ashinzwe isuku, kugira ngo bamenye aho bamena imyanda. Mu murenge wa Gatenga ho ngo bacibwa amande y’amafaranga 10000 ariko bikaba bitoroshye gufata ababikora.
Ku ruhande rwo mu mudugudu wa Iriba ho hifujwe ko urwo rutoki rwatemwa kuko habonekamo abaza kuhanywera urumogi ndetse hakaba ari n’inzira y’amabandi. Gusa ubushobozi bwo kwishyura bene rwo buracyari buke.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Niyireba Achille, mu kiganiro twagiranye kuri telefoni yadutangarije ko icyo kibazo abaturage batari barakibagejejeho ariko bagiye kugikurikirana. Yagize ati “Aho hantu hahuriweho n’imirenge ya Kicukiro na Gatenga. Ndavugana n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga ku buryo dushaka umuti wacyo bitarenze ku wa mbere tariki ya 4 uku kwezi. Hari n’ikibazo cy’umugezi twari duhuriyeho kandi dufatanyije twaragikemuye.”
Avuga kandi ko umutekano w’abaturage utahungabana kubera izo ntoki bibaye ngombwa bene zo bakwishyurwa kuko akarere gafite ubushobozi.



















TANGA IGITEKEREZO