00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro yaje ku mwanya wa mbere mu mihigo, naho Rutsiro iza ku mwanya wa nyuma

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 23 August 2012 saa 05:00
Yasuwe :

Mu isuzuma ry’imihigo y’umwaka w’2011-2012, mu matota y’uko uturere ntwakurikiranye Akarere ka Kicukiro kaje ku mwanya wa mbere, mugihe akarere kabaye akanyuma mu gushyira mu bikorwa imihigo kahize ari aka Rutsiro.
Aya manota y’uko uturere twagiye dukurikirana mu guhigura ibyo twahize, yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kanama 2012, ubwo hamurikirwaga kumugaragaro imihigo y’umwaka wa 2012-2013 Perezida wa Paul Kagame.
Kuri uru rutonde rwaje rugaragaza ko Akarere ka Kicukiro ariko (…)

Mu isuzuma ry’imihigo y’umwaka w’2011-2012, mu matota y’uko uturere ntwakurikiranye Akarere ka Kicukiro kaje ku mwanya wa mbere, mugihe akarere kabaye akanyuma mu gushyira mu bikorwa imihigo kahize ari aka Rutsiro.

Aya manota y’uko uturere twagiye dukurikirana mu guhigura ibyo twahize, yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kanama 2012, ubwo hamurikirwaga kumugaragaro imihigo y’umwaka wa 2012-2013 Perezida wa Paul Kagame.

Kuri uru rutonde rwaje rugaragaza ko Akarere ka Kicukiro ariko kari ku mwanya wa mbere, gakurikirwa na Kamonyi maze ku mwanya wa Gatatatu haza Bugesera. Utu turere dutatu twa mbere twahawe ibikombe na Perezida Kagame.

Dore uko uturere twakurikiranye:

1. Kicukiro

2. Kamonyi

3. Bugesera

4. Huye

5. Nyamasheke

6. Burera

7. Ngoma

8. Gisagara

9. Gatsibo

10. Nyarugenge

11. Rurindo

12. Muhanga

13. Nyagatare

14. Ruhango

15. Nyamagabe

16. Karongi

17. Gakenke

18. Kayonza

19. Ngororero

20. Kirehe

21. Nyabihu

22. Nyanza

23. Musanze

24. Rubavu

25. Gicumbi

26. Nyaruguru

27. Rusizi

28. Rwamagana

29. Gasabo

30. Rutsiro

Mu mwaka ushize wa 2010-2011, Akarere ka Rulindo niko kari kaje ku mwanya wa mbere, gakurikirwa na Nyamasheke ndetse na Kicukiro, mu gihe ku mwanya wa nyuma hari haje Akarere ka Gakenke. Igikorwa cyo guhiga cyatangiye mu mwaka wa 2006 aho uturere ndetse n’izindi nzego nkuru za Leta zihiga ibyo zigomba gukora.

Paul Jules Ndamage uyobora Akarere ka Kicukiro ahabwa igikombe na Perezida Kagame

Agashya muri uyu mwaka ni uko za Minisiteri ndetse na za Ambasade zahigiye ibyo zizakora.

Hejuru ku ifoto: Paul Jules Ndamage uyobora Akarere ka Kicukiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages