Polisi y’Igihugu yerekanye abantu bagera kuri 20 itsinda ry’abakekwaho ubujura buciye icyuho n’abafatanyacyaha mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Kanama 2012 kuri Station ya Polisi ya Kicukiro.
Iri tsinda rigizwe n’abakekwaho kwiba, kugura no gucuruza ibyibano, ndetse n’umushoferi wafashaga gutwara ibikoresho byibwe mu ijoro abivana ahantu hatandukanye abijyana mu bubiko bwabo.
Tuyisenge Jean de la Croix ukekwaho kugura no gucuruza ibyo bijurano, ahamya ko yabiguraga atazi ko byibye, ku rundi ruhande Ugirumuha Christophe wari umushoferi, yemera ko yatwaraga ibyo byibano maze aka bishyira i Nyamirambo.
Naho Uwineza Aimable w’imyaka 37, we ahakana ko ari umujura akavuga ko yigeze kuba umujura, ariko nyuma yo kubifungirwa abicikaho bityo ngo nicyo bagendeyeho bamufata.
Ibikoresho byafatanywe aba bakekwaho ubujura, byiganje mo televizeri, mudasobwa zigendanywa, imfunguzo zitandukanye, ibikoresho byo kwica inzugi n’imihoro bitwaza nk’intwaro.
Niragire Thomas w’imyaka 27 utuye muri Gasabo nawe ari mu bakekwa bakekwaho ubu bujura yatangaje ko yakoraga akazi ko gutunganya ubusitani, ngo aza gushukwa n’uwitwa Pasiteri maze bajya kwiba aho bibye mudasobya ebyiri na televizeri imwe. Avuga ko yemera ibyaha kandi akaba abisabira imbabazi.
Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Supt.Theos Badege, iri tsinda rigizwe n’abantu bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, ariko ngo ugasanga bafitanye imikoranire. Yongeye ho ko kugira ngo bafatwe babikesha ingamba zikomeye zo gukaza amarondo, ndetse n’amakuru atangwa n’abaturage.
Yasabye Abanyarwanda ko bamenyana mu mudugudu bityo buri wese akamenya icyo umuturanyi we akora, yabona kidasobanutse agatanga amakuru ku nzego zibishinzwe.
Yongeye ho ko ibiyobyabwenge bifitanye isano n’ubu bujura, kuko usanga abanywa ibiyobyabwenge batagira imirimo izwi bakora.
Badege yavuze ko byinshi mu bikoresho byasubijwe ba nyirabyo, asaba n’abandi bibwe ibikoresho ko baza bitwaje ibimenyetso bakareba niba byaba biri muri ibyo.



















TANGA IGITEKEREZO