00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abacamanza barahugurwa ku bijyanye no kugena indishyi mu manza

Yanditswe na

Ndahiriwe Innocent

Kuya 2 October 2012 saa 10:14
Yasuwe :

Bamwe mu bacamanza bo mu Rwanda bari mu mahugurwa y’iminsi itatu, aho bahugurwa ku miterere n’uburyo bwo kugena indishyi mu manza, hakurikijwe uburyo bwo mu muryango w’ibihugu byakoronijwe n’u Bwongereza (Common Wealth).
Ayamahugurwa abera i Kigali kuva tariki ya 2 Ukwakira 2012, nk’uko byatangajwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege, ngo abacamanza bo mu Rwanda bayahawe ku nshuro ya kabiri, ariko umwaka ushize hahuguwe abo mu Rukiko rw’Ikirenga n’Urukiko Rukuru.
Rugege (…)

Rugege yasobanuye ko u Rwanda rutazava mu buryo bwakoreshwaga mu bijyanye n’amategeko buzwi ku izina rya “Civil Law” (Umucamanza aca urubanza agendeye ku mategeko uko yanditse) ngo rujye muri “Common Law” (umucamanza aca urubanza yifashishije izindi manza zisa na rwo zaciwe n’abandi bacamanza), ahubwo ruzavanga ibyiza bya buri ruhande, kuko ngo ubutabera bwo mu Rwanda bugira aho buhurira n’umuco warwo.

Mu ijambo rye ryo gufungura aya mahugurwa, Rugege yasabye abayitabiriye kuyakurikirana neza, kuko na bo bagomba kuzahugura abo bahagarariye.

Yongeyeho ko kuba u Rwanda rwarinjiye mu muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, kandi hariho n’Urukiko rwawo, abacamanza bagomba kumenyera ayo mategeko.

Bwasisi Mugabo Germain umwe mu bari bitabiriye ayo mahugurwa, yavuze ko bayishimiye, kuko azabagira abacamanza ku rwego mpuzamahanga ndetse bakazaba bashobora gucira imanza abanyamahanga bashobora koherezwa mu Rwanda.

Ubucamanza bw’Abafaransa n’Ababiligi (Civil Law), umucamanza aca urubanza agendeye ku mategeko uko yanditse mu gihe ubucamanza bw’Abongereza (Common Law) umucamanza aca urubanza yifashishije izindi manza zisa na rwo zaciwe n’abandi bacamanza.

Ayo mahugurwa aratangwa n’impuguke y’Umwongereza mu by’amategeko Me Graham Rose, afatanyije n’abandi bo muri Malawi no mu birwa bya Maurice.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages