00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abacamanza batatu bafatiwe ibihano

Yanditswe na

ORINFOR

Kuya 14 January 2013 saa 07:31
Yasuwe :

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege, ku ya 11 Mutarama 2013 yayoboye inama nkuru y’ubucamanza yabereye i Kigali ku nshuro ya mbere kuva umwaka wa 2013 watangira; ifata icyemezo cyo guhana abacamanza batatu kubera amakosa bakoze mu kazi.
Muri bo babiri birukanywe burundu mu kazi , naho undi umwe ahabwa igihano cyo mu rwego rw’akazi.
Umuvugizi w’inkiko Kariwabo Charles, mu itangazo yashyize ahagaragara ku bijyanye n’ibyo bihano yagaragaje ko abirukanywe mu kazi burundu (…)

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege, ku ya 11 Mutarama 2013 yayoboye inama nkuru y’ubucamanza yabereye i Kigali ku nshuro ya mbere kuva umwaka wa 2013 watangira; ifata icyemezo cyo guhana abacamanza batatu kubera amakosa bakoze mu kazi.

Muri bo babiri birukanywe burundu mu kazi , naho undi umwe ahabwa igihano cyo mu rwego rw’akazi.

Umuvugizi w’inkiko Kariwabo Charles, mu itangazo yashyize ahagaragara ku bijyanye n’ibyo bihano yagaragaje ko abirukanywe mu kazi burundu byakozwe hashingiwe ku makosa atandukanye bakoze, bakaba ari Nyiranzeye Saada na Twagirayezu Cléophas. Nyirahabimana Hollondine we yagenewe igihano cyo mu rwego rw’akazi kirimo gukatwa kimwe cya kane (¼) cy’umushahara, bigakorwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Iyi nama kandi yaganiriye ku byerekeranye n’izindi mpinduka mu kazi zirimo iyimurwa ry’abakozi mu ngereko zihariye. Abacamanza batandatu mu ngereko zihariye no mu nkiko zisumbuye bashyizwe mu myanya.

Abashyizwe mu myanya ni Komezusenge Deogratias, Harerimana Emmanuel, Murinda Nadine, Twagiramungu Félicien, Gatete Gatari Albert na Mukaruziga Annonciata.

Inama Nkuru y’Ubucamanza yafashe ikindi cyemezo cyo kwimurira mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge abanditsi b’inkiko babiri, ari bo Mushimiyimana Sylvia na Kamanzi Dativa.

Guhera mu mwaka wa 2012 Inama Nkuru y’Ubucamanza iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yakomeje gukora amavugurura mu nzego z’imirimo y’abakozi b’inkiko no mu ngereko zihariye, mu rwego rwo kunoza imikorere y’imirimo y’ubucamanza no gukosora ibitagenda neza mu kazi k’ubutabera hagamijwe guha abaturage serivisi nziza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages