Abafite ubumuga bo mu mujyi wa Kigali barifuza ko bagenzi babo bafite umuco wo gusabiriza bawucikaho burundu, nk’uko babigaragarije mu nama rusange y’Igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.
Mu nama y’umunsi umwe, inama iba rimwe mu mwaka, yabereye i Kigali ku Cyumweru tariki ya 14 Ukwakira 2012, abafite ubumuga bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ikibazo cya bagenzi babo bafite ubumuga basabiriza, Urwego rubakuriye utangaza ko umuco wo gusabiriza ku bantu bafite ubumuga butandukanye wacika burundu kuko usebya umunyarwanda.
Rusiha Gastone, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Igihugu, yatangaje ko muri gahunda bafite harimo kurwanya umuco wo gusabiriza bashaka icyatuma biteza imbere.
Rusiha yatangaje ko bateganya gushyira mu makoperative abafite ubumuga basabiriza ku mihanda n’ahandi.
Rusiha yagize “ muri uyu mwaka wa 2012-2013, tuzagerageza gukora ibishoboka byose dutere inkunga imishimga ibyara inyungu y’abafite ubumuga, kandi tuzakora n’ubukangurambaga kugira ngo abafite ubumuga bamenye uburenganzira bwabo mu muryango nyarwanda, kureba uburyo gahunda z’inama y’Igihugu y’abafite ubumuga yakwinjizwa muri gahunda nyirizina za Leta, nk’uko itegeko rishyiraho iyi nama ribivuga, tunakore ubuvugizi ku bafite ubumuga tubashakira abaterankunga n’ibindi.”
Umuyobozi mukuru ufite mu nshingano ze abafite ubumuga ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Gasana Aimable, yasabye abari bitabiriye iyo nama gukangurira abafite ubumuga kwishyira hamwe, kugira ngo babafashe gukemurira hamwe ibibazo bahura nabyo nk’ibura ry’akazi n’ibindi bibazo bitandukanye.
Gasana yatangaje ko Umujyi wa Kigali witeguye gufasha abafite ubumuga kugera kucyo bifuza cyose bijyanye n’ubushobozi bw’Umujyi.
Ikindi kandi Gasana yatangaje ko Umujyi wa Kigali uteganya guha amahugurwa abasabiriza bafite ubumuga, nabo bagatangira gukora bagaterwa inkunga ibateza imbere.
Bagwaneza Bernard, umwe mu bafite ubumuga wari witabiriye iyo nama, yatangaje ko byaba byiza abafite ubumuga bagize amahirwe yo kugana ishuri, bagahabwa akazi kugira ngo hongerwe ubushobozi ku bafite ubumuga umuco wo gusabiriza nawo ugacika.



















TANGA IGITEKEREZO