00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abagore babana na virus itera SIDA bagiye gukorera ubuvugizi bagenzi babo

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 16 July 2012 saa 02:45
Yasuwe :

‘’Dushishikajwe no gukorera ubuvugizi ababana n’agakoko gatera SIDA mu rwego rwo kubarinda ikwirakwizwa ry’ako, no kubafasha kudahezwa no guhabwa akato’’.
Ibyo ni ibitangazwa na Furaha Viviane, Uhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko Umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta FRSL+/RW ( Femme Rwandaise Zéro Positives dans la lutte contre le SIDA/Rwandan Woman Living with HIV/AIDS in fighting against it), umuryango w’abagore babana n’agakoko gatera SIDA.
Furaha Viviane, ibi yabitangarije (…)

Furaha Viviane, ibi yabitangarije IGIHE.com ku Cyumweru, tariki ya 15 Nyakanga 2012, nyuma y’amahugurwa y’iminsi itatu yabereye i Kigali, yagenewe abahagariye amashyirahamwe y’abagore babana n’agakoko gatera SIDA bo mu turere dukorana na FRSL+/RW mu Rwanda.

Avuga ko impamvu nyamukuru ari ukongera ubushobozi abagore bwo gukorera ubuvugizi abanyamuryango babo mu nzego zitandukanye zaba iza leta cyangwa abaterankunga, uburyo havaho ihezwa no guhabwa akato bibakorerwa muri imwe mu miryango. Ikindi ni uko hagomba kwumva ibibazo abagore bahura nabyo n’uburyo babibonera umuti, ndetse no kubafasha kwikorera igenamigambi mu bikorwa byabo.

Cyurinyana Philomène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FRSL+/RW, avuga ko rimwe mu ihohoterwa umugore akorerwa ari iry’umugabo iyo amubuza gukurikira gahunda ya PMTC, ngo amenye uburyo agomba kwifata mu bwandu bwe. Ibi bituma ubwandu bufata indi ntera ndetse n’abana bakaba bavukana agakoko gatera SIDA. Avuga ko umuti nyawo wa mbere ari ubujyanama buhagije, imiti ikunganira.

Mushimiyimana Daphrose, Umuyobozi w’Ishyirahamwe IMPORE ryo mu Karere ka Gasabo, avuga ko bamaze gushyiraho itsinda ry’abagore basura abandi mu ngo, babafasha kwiyakira no gutanga ubuhamya kuko bifasha benshi kwumva ko atari intabwa, ahubwo bagakomeza ubuzima bwabo kandi neza.

Avuga kandi ko iri tsinda ry’ubukangurambaga ryegera n’abagabo mu rwego rwo gukemura impaka zavuka hagati y’umuryango haramutse hagaragayemo umwe muri bo ufite ubwandu.

Abogore bahuguwe ku bufatanye na Porogaramu y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirwanya SIDA (United Nations Program on HIV/AIDS) ari nayo yabateye inkunga. Ubumenyi bahawe bazabusangira n’abo bari bahagarariye bo mu mashyirahamwe yabo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages