Abagore basaga 300 barimo Abasigajwe Inyuma n’Amateka, abakoraga umwuga wo kwicuruza, abacururizaga udutaro, n’abandi, basoje amahugurwa ku ikoreshwa ry’inguzamo.
Ubwo abagore bo mu Mujyi wa Kigali basobanurirwaga ku gusaba no gukoresha inguzanyo itangwa n’Ikigega BDF, bigishijwe ku gutegura imishinga isabirwa inguzanyo, uko inkunga bagenerwa ikoreshwa, kumenya ibikorwa byunguka bishorwamo amafaranga, n’ibindi.
Uwingabiye Sistine, umwe mu basoje aya mahugurwa, avuga ko n’ubwo yari asanzwe akora ubuhinzi n’ubworozi, ngo mu mirimo ye yari ageze aho yifuza kugurizwa amafaranga.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije, Tumukunde Hope, yasababye kwegera ibigo by’imari na za banki, ati “Abagore n’abakobwa bisanzwe bizwi ko batinya inguzanyo, ariko kuko bahawe ubumenyi bw’ibanze bazashobora gukoresha ayo mahirwe, biteze imbere”.
Tumukunde akomeza avuga ko batari bazi gukoresha ubu buryo bunoze, ati “Buri wese nti yiyumvishaga banki yakerekezamo, icyo abaza nayigeramo, uko yategura umushinga, uko yakoresha inkunga yagenewe, kumenya ibikorwa byunguka yakoresha inguzanyo yahawe, ariko ubu batahanye ubumenyi.”
Mu bahuguwe barimo Abasigajwe Inyuma n’Amateka, abakoraga umwuga wo kwicuruza, abacuruzaga udutaro, abahinzi n’aborozi, abarimu n’abandi, cumi n’umunani ba mbere muri aba 292, dore ko bagize amanota ari hejuru ya 80%, bahembwe ibihumbi Magana abiri kuri buri umwe, koperative zahize izindi nazo zihembwa miliyoni imwe kuri buri imwe.



















TANGA IGITEKEREZO