00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abamena ibitaka mu mihanda bagiye guhagurukirwa

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 11 January 2013 saa 07:30
Yasuwe :

Nyuma y’uko bigaragaye ko mu mihanda y’ibitaka imwe n’imwe yo mu Mujyi wa Kigali hari ahajyaga hamenwa ibitaka ariko ababikoze ntibamenyekane, ubuyobozi bw’umujyi buvuga ko iki kibazo bwagihagurukiye.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Nizeyimana Alphonse, avuga ko abamena itaka mu mihanda bagasiga batariitsindagiye n’imashini zabugenewe kandi bakabikora batabisabiye n’uburenganzira mu buyobozi bw’umujyi bazajya bakurikiranwa.
Avuga ko ibyo bikunze (…)

Hari ahamenwa ibitaka bikabangamira ingendo z'ibinyabiziga

Avuga ko ibyo bikunze gukorwa n’abubatsi bacukura itaka ry’ahubakwa inzu ndende, nyamara ngo ushaka kumena itaka ahantu yabisabira uburenganzira Umujyi wa Kigali agahabwa amabwiriza abigenga.

Abubaka baratungwa agatoki mu kwangiza ibidukikije bamena ibitaka mu mihanda n'ahandi hatandukanye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange, avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko bakomeza kugikurikirana.

Uyu muyobozi avuga ko bafite gahunda yo guca ako kajagari bakubaka imihanda irimo kaburimbo mu bice bitandukanye uhereye ku Giticyinyoni kugera i Nyamirambo, ariko hagati aho abamena itaka mu mihanda bakaba basabwa kutongera kubikora kuko ngo byongera akazi mu itunganywa ry’imihanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages