00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigega Agaciro Development Fund kimaze kugeramo miliyari 2

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 31 August 2012 saa 02:54
Yasuwe :

Inkunga y’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye batanga mu Kigega kigamije kwihutisha iterambere cyiswe ”Agaciro Development Fund” imaze kugera kuri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibyo byatangajwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Kampeta Sayinzoga mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 30 Kanama 2012. Yavuze ko icyo gikorwa abantu bacyitabira ku buryo bushimishije aho kugeza ubu amafaranga amaze kwemezwa n’abantu ku giti cyabo, ibigo (…)

Inkunga y’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye batanga mu Kigega kigamije kwihutisha iterambere cyiswe ”Agaciro Development Fund” imaze kugera kuri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyo byatangajwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Kampeta Sayinzoga mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 30 Kanama 2012. Yavuze ko icyo gikorwa abantu bacyitabira ku buryo bushimishije aho kugeza ubu amafaranga amaze kwemezwa n’abantu ku giti cyabo, ibigo ndetse n’amashyirahamwe agera kuri miliyari ebyiri.

Yavuze ko ayo mafaranga atangwa mu buryo bwo kwiyemeza (Pledges), amenshi muri yo ngo akaba atangwa n’ibigo aho usanga abantu bishyira hamwe bagatangira hamwe inkunga yabo.

Ayo mafaranga kandi ngo akaba atangwa hakoreshejwe Sheki, ubutumwa bwanditse kuri telefoni n’ubundi.

Hagati aho, ku wa 30 Kanama 2012, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ibigo biyishamikiyeho byatanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ingana na 188,064,298 frw mu kigega cyatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa 23 Kanama 2012.

Iyo nkunga yatanzwe nyuma y’umuhango wo gusinya imihigo hagati y’iyo Minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho, imihigo y’umwaka 2012-2013, buri mukozi kuri buri rwego akaba yariyemeje gutanga umusanzu ungana n’umushahara w’imbumbe w’ukwezi kumwe mu mwaka, ibyo kandi ngo bikazaba igikorwa ngaruka mwaka mu rwego rwo kwihesha agaciro.

Inzego z’ibanze guhera ku Tugari, Imirenge, Uturere ndetse n’Intara nabo bazagira uruhare muri iki gikorwa, aho abakozi b’Akarere ka Nyamasheke ubwabo bamaze gutanga umusanzu ungana n’amafaranga agera 60,000,000 frw.

Icyo gikorwa kikaba gikomeje mu byiciro n’inzego zose z’Abanyarwanda nk’uko bigenda bigaragara hirya no hino mu ngeri z’abantu batandukanye.

Agaciro Development Fund, ni Ikigega cyashyizweho mu rwego rwo gushyigikira gahunda zisanzwe za Leta Abanyarwanda babigizemo uruhare no kwihesha agaciro batarambirije ku nkunga z’amahanga gusa, ni icyifuzo cyatekerejwe n’Abanyarwanda ubwabo, kiza kwemezwa mu nama y’umushyikirano mu mwaka wa 2011, kikaba cyaratangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Hoteli Serena ku wa 23 Kanama 2012.

Abanyarwanda b’ingeri n’ibyiciro bitandukanye kuri uwo munsi bashyizemo amafaranga agera kuri miliyari imwe na miliyoni 200.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa ubwo hatangizwaga icyo kigega ku mugaragaro, yavuze ko icyo gikorwa Abanyarwanda bamaze kucyumva neza kandi ko bagishyigikiye, aho ngo hari bamwe batangiye gushyiramo inkunga yabo na mbere y’uko gitangizwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika.

Izuba Rirashe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages