00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali:Abaturiye ruhurura barakangurirwa kuhimuka

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 June 2012 saa 11:15
Yasuwe :

Bamwe mu baturage baturiye ruhurura ziri hirya no hino mu mugi wa Kigali baravuga ko batewe impungenge n’uburyo izi ruhurura zigenda zisatira inyubako zabo, ariko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwo burabakangurira kuhimuka bakareba ahandi batura.
Amakuru dukesha urubuga rwa ORINFOR, avuga ko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hari amasoko yo kubaka zimwe muri izo ruhurura yamaze gutangwa, bukaba bukangurira abazituriye gushaka ahandi batura, aho kugirango bahatakarize ubuzima bwabo. (…)

Bamwe mu baturage baturiye ruhurura ziri hirya no hino mu mugi wa Kigali baravuga ko batewe impungenge n’uburyo izi ruhurura zigenda zisatira inyubako zabo, ariko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwo burabakangurira kuhimuka bakareba ahandi batura.

Amakuru dukesha urubuga rwa ORINFOR, avuga ko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hari amasoko yo kubaka zimwe muri izo ruhurura yamaze gutangwa, bukaba bukangurira abazituriye gushaka ahandi batura, aho kugirango bahatakarize ubuzima bwabo.

Uretse ruhurura zamaze kubakirwa zigaragara ku mihanda, kuri ubu hirya no hino mu midugudu yo mu Mujyi wa Kigali haragaragara cyane ikibazo cy’aho ruhurura zinyura hagati mu ngo z’abaturage, aho usanga zarasatiriye cyane amazu babamo ndetse hamwe zaranabasenyeye.

Nka bamwe mu baturiye za ruhurura mu bice bya Rwabutabura mu Murenge wa Nyamirambo, batewe impungenge nuko bashobora kuhasiga ubuzima.

Uwitwa Mama Rosa yagize ati: “Ruhurura iradusenyera, amazu aramanuka akuzura mu mazu, abana bagwamo, mbese iduteye ibibazo Nk’umwana wanjye yaguyemo mujyana mu bitaro muri CHUK bamushyiraho sima amaramo amezi 3. Nkatwe nyine duturiye ino ruhurura biratubangamiye, nk’iyo imvura iguye tuba dufite ubwoba ko iribudutware tukisangamo.”

Hari n’abandi baturiye za ruhurura usanga batarasobanukirwa ingaruka zishobora guturuka kuri izo ruhurura. Nko mu Murenge wa Kimisagara ahitwa mu Kove, aho ruhurura yashenye ikiraro/iteme gikomeye cya beton hashize umwaka urenga, hari abahaturiye bakomeza gukorera mu mazu babona ubwabo ko nayo agiye gutwarwa n’iyi ruhurura.

Ikindi kibazo ni ikijyanye n’amateme abaturage biyubakira kuri izo ruhurura ngo nayo ashobora kubateza impanuka. Bamwe mu bana b’abanyeshuri bavuga ko hari igihe basiba ishuri babuze aho banyura.

Imyanda ituruka mu ngo imenwa iruhande, cyangwa murizo ruhurura nacyo ni ikindi kibazo kuko iyo myanda ishobora guhumanya amazi y’amasooko usanga muri za ruhurura.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe ubukungu bwana Nizeyimana Alphonse we akangurira abaturiye za ruhurura kureba ahandi batura mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.

Avuga kandi ko amasoko yo kuzubaka yaratanzwe imirimo ikazatangira mu gihe cya vuba. Yagize ati: “ Hari nk’abaturiye ruhurura tugiye kubaka. Aho kugirango ubuzima bwabo buhatakarire baba barebye ahandi batura. Hari ruhurura ya Kimisagara ya Kove ubu twatanze isoko kugirango tubone rwiyemezamirimo ku buryo mu minsi iri imbere yaba yatangiye kuyubaka. Ruhurura ya Rwabutabura, ubu inyigo yayo yarangije gukorwa mu minsi iza tuzaba dutanze isoko ryayo, hari na ruhurura inyura inyuma ya Stade ya Nyamirambo nayo twatanze isoko ryo gukora inyigo ndetse hari na ruhurura yo muri Niboye mu Karere ka Kicukiro ibangamiye abaturage. »

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka izo ruhurura zose uko ari 4 izatwara amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari 1 na miliyoni 700.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages