Umujyi wa Kigali, umaze kugirwa inama yo kugabanya agaciro kari hejuru katajyanye n’acagiro nyakuri ku mafaranga acibwa uwangije imikindo, amatara yo ku mihanda cyangwa se amatara ayobora abagenzi.
Ibi Umujyi wa Kigali ubigiriwe inama n’Urwego rw’Umuvunyi, nyuma y’aho abantu ku giti cyabo, ndetse n’ab’amasosiyeti y’ubwishingizi bakomeje kwinurira indishyi y’umurengera yakwa kuwagonze kimwe muri ibyo bikorwa remezo.
Muri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi umwaka wa 2011-2012, hagaragara ko uru rwego rwagenzuye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, iryo genzura ryibanze ku busitani, indabo, imikindo n’ibikorwa remezo birimo inkengero z’imihanda, amatara yo ku mihanda, n’amatara ayobora ibinyabiziga.
Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko n’ubwo Umujyi wa Kigali ushyira imbaraga muri gahunda yo kurengera ibidukikije, no kwita ku bikorwa remezo, ariko muri iyi gahunda hagaragaye mo ibibazo byo kuba amafaranga yishyurwa kugirango hasubiranywe ibyangijwe yarateganyijwe hatitawe ku gaciro nyakuri k’icyangijwe, kuba ibigo by’ubwishingizi butishyura amafaranga yagenwe, mu gihe abakiriya babyo bakoze impanuka zangiza ibidukikije bivuga ko bitakwishyura ibiciro byashyizweho n’Umujyi wa Kigali nta bwumvikane bubayeho, kandi kugirango cyishyure cyagombye gukora igenagaciro.
Aha Umujyi wa Kigali wari wagiriwe inama zo kugirana ibiganiro n’ibigo by’ubwishingizihamwe n’inzego zinyuranye zifite mu nshingano kurengera no kubungabunga ibidukikije, n’ibikorwa remezo, byaba na ngombwa amabwiriza akaba yahindurwa agashingira ku bitekezo byaba byavuye mu biganiro, kuvanaho ifatirwa ry’ikinyabiziga cyangije ibidukikije cyangwa ibikorwa remezo kugirango hirindwe imanza no kurenganya ba nyir’ibinyabiziga, ubwishyu butangwa n’ikigo cy’ubwishingizi cyishingiye icyo kinyabiziga.
Twashatse kumenya uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA kivuga ku ibungwabunga ry’ibi bidukikije bikomeje kujyaho impaka ku gaciro kabyo, maze umuyobozi Mukuru wa REMA Dr Mukankomeje Rose atangariza IGIHE ko inshingano bafite ari ukubungabunga no kurengera ibidukikije, ariko ko batagira uruhare urwo arirwo rwose mu ifatwa ry’ibihano ndetse n’igenwa ry’agaciro k’ibyangijwe.
Twashatse kuvugana n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidèle ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo ariko ntiyitaba telefoni ye igendanwa, ibi kandi niko byagenze no kumuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe ubukungu Nzeyinama Alphonse kuko nawe atitabye telefoni ye.
N’ubwo bimeze bityo ariko, Ndayisaba Fidèle uyobora Umujyi wa Kigali we yigeze gutangaza ko ibyo bihano bidahanitse, dore ko yavugaga ko ariya mafaranga aba ari indishyi z’ibyangijwe.
Gusa, yaba abafite amasosiyete y’ubwishingizi, abashoferi ndetse n’abafite ibinyabiziga ntibemeranyaga Ndayisaba, kuko ngo ariya mafaranga ari menshi cyane ndetse bamwe bakanavuga ko ugonze umukindo adakwiye gucibwa amafaranga arenga ibihumbi ijana.
Iki kibazo cy’amafaranga (amande) acibwa abakoze ayo makosa, cyagarutsweho kenshi n’abatuye Umujyi wa Kigali cyane cyane abafite ibinyabiziga batahwemye kugaragaza ko amafaranga bacibwa ari menshi, cyane ndetse bamwe bakaba baranagiye batakamba basaba ko yagabanywa.
Nk’uko biteganywa n’amategeko yashyizweho na njyanama y’umujyi wa Kigali, kugonga igiti cy’umukindo bihanishwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe, kugonga ipironi y’amashanyarazi bihanishwa kwishyura amafaranga miliyoni hagati y’ebyiri n’ebyri n’igice, naho kugonga amatara ayobora ibinyabiziga ku mihanda bihanishwa kwishyura amafaranga miliyoni 15.



















TANGA IGITEKEREZO