00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Bamwe mu bakodesha amazu yabo bahombya Leta

Yanditswe na

Jean Bosco Mutibagirana

Kuya 14 July 2012 saa 10:58
Yasuwe :

Mu gihe mu mujyi wa Kigali buri murenge ukora ibikorwa byo gusoresha abafite amazu bakodesha, bamwe mu bafite aya mazu babeshya ko amafaranga bakira y’ubukode ari make bityo bigatuma batanga amafaranga make nyamara abakodesha izi nzu batanga akayabo.
Nyirimpuhwe Leatitia, umukozi ushinzwe imisoro mu Murenge wa Muhima aganira na IGIHE yadutangarije ko bigoye cyane kuvumbura abatangaza amafaranga bakodesha amazu yabo atari yo, kuko baba baramaze gukanga abari muri ayo mazu ko nibagira icyo (…)

Mu gihe mu mujyi wa Kigali buri murenge ukora ibikorwa byo gusoresha abafite amazu bakodesha, bamwe mu bafite aya mazu babeshya ko amafaranga bakira y’ubukode ari make bityo bigatuma batanga amafaranga make nyamara abakodesha izi nzu batanga akayabo.

Nyirimpuhwe Leatitia, umukozi ushinzwe imisoro mu Murenge wa Muhima aganira na IGIHE yadutangarije ko bigoye cyane kuvumbura abatangaza amafaranga bakodesha amazu yabo atari yo, kuko baba baramaze gukanga abari muri ayo mazu ko nibagira icyo batangaza bazahita babirukana.

Nyirimpuhwe arangiza atanga inama ku banga gutanga amafaranga y’ukuri ku bukode bw’amazu, ko ari uguhombya igihugu ariko kandi nabo batiyibagaiwe kuko igihugu gitezwa imbere n’imisoro mu mishinga itandukanye igenerwa abaturage kandi ko amategeko ahana ukora iri kosa ahari ko batazihanganira abanyamakosa.

Umwe mu bakozi bashinzwe kwakira imisoro mu Murenge wa Gatenga nawe twavuganye yadutangarije ko kutavugisha ukuri mu gutanga imisoro ku bukode ari ikibazo gikomeye, ngo kuko uretse no kugaragaza ko amazu bayakodesha amafaranga make hariho n’abavuga ko ayo mazu yose bayabamo nta bayakodesha bahari.

Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda ibisobanura neza mu itegeko n° 59/2011 ryo kuwa 31/12/2011 rishyiraho inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze rikanagena imikoreshereze yabyo mu mutwe wa gatanu ingingo zose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages