Nubwo ahantu henshi mu Mujyi wa Kigali usanga inyama zicuruzwa zokeje ku duti (brochette) zihenze ku buryo igiciro fatizo ari amafaranga 500, mu mirenge ya Nyamirambo na Rwezamenyo ahitwa kuri 40 no Mu Biryogo ho haboneka izigurishwa ku mafaranga 100 gusa y’amanyarwanda.
Izi ’brochette’ zituma hari abibaza niba ari inyama zemewe kubera uko zigura, ku gati haba hariho intongo enye n’ibirungo bijya kumera n’uko izindi ’brochette’ ziba zimeze ariko zo ugasanga zigura amafaranga ari hejuru ya 400.
Nyamara ariko n’ubwo avuga ko ari inyama z’ihene, hari abagira impungenge ko zaba ari iz’ibindi bisimba kuko ihene zihenda cyane bikaba bitakoroha kubona inyungu acuruza atya. Urugero ni nka Rugenimana Patrick uvuga ko kubera ukuntu akunda inyama yigurira izihendutse, ariko ngo hari igihe yigeze gusanga uwo bajyaga bazigura adahari bamubwira ko yafunzwe akekwaho gucuruza inyama z’imbwa.
Ati "Nigeze kurya imbwa yokeje ntabizi, mpuye n’umuntu ugurisha ‘brochette’ zishyushye bacishaga mu inzira mu Biryogo. Nyuma ntangiye kumva nzikumbuye mugenzi wanjye twazisangiye ambwira ko yari uwazicuruzaga afunzwe kuko yagaburiraga abantu imbwa."
Nyuma yo kumva hari ahantu ‘brochette’ igura 100 ariko bamwe mu bahahahiye bakavuga ko hashobora kuba hagurishwa inyama z’imbwa, twegereye umwe mu bacuruza izi nyama tuganira ku mikorere ye.
Mu kiganiro na IGIHE, Rumarigabo uzwi ku izina rya Gatunguru ucuruza ‘brochette’ kuri 40, yavuze ko izo nyama ari iz’ihene aba yaranguye Rwabutabura mu Karere ka Nyarugenge. Yatubwiye ko impamvu agurisha ku 100 ari bwo buryo bwe bwo gucuruza ku giciro gito ariko agacuruza, yongeraho ko abandi bacuruza ku giciro kinini bashaka inyungu nyinshi.
Yatubwiye icyakora ko hari igihe ziba atari ihene, kuko ngo iyo ihene zabuze agura inyama z’inka akaba ari zo yotsa.
Ku kibazo cy’uko inyama by’umwihariko iz’ihene zihenze we akaba azigurisha ku mafaranga make,
yashubije agira ati « Buri muntu agira imibare ye. Njye nkata inyama ntoya ku buryo nunguka, kandi aho kunguka menshi mabi wakunguka make meza. Njye ndi umusiramu sinabaga imbwa kuko no kuyibona bintera ikibazo!»
Rumarigabo avuga ko yakoze ibi mu buryo bwo guhanga umurimo, kandi ngo aho kwicara yakunguka make. Avuga ko gushaka amafaranga yabitangiye kera kubera ubuzima yabayemo, kuko ngo yanigeze gucuruza icyayi na capati abifatanyije n’onyama kugira ngo mu arebe ko abakiriya b’inyama bakwiyongerango.



















TANGA IGITEKEREZO