00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Ese abakozi bazi ibikubiye mu itegeko rigenga umurimo?

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 2 October 2012 saa 01:37
Yasuwe :

“Abakozi n’abakoreshwa bagomba kumenya ibikubiye mu Iteka rya Minisitiri rijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi, n’Iteka rigena ibigomba kubahirizwa birebana n’ubuzima n’umutekano ku kazi, ibi byatuma buri wese amenya uburenganzira bwe ibyo asabwa, ibyo agombwa n’ibyo atanga mu rwego rwo kunoza umurimo”.
Ibi ni bimwe mu bitangazwa na Twahirwa Alexandre, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imigendekere myiza y’akazi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, mu kiganiro yagiranye na GIHE kuwa (…)

“Abakozi n’abakoreshwa bagomba kumenya ibikubiye mu Iteka rya Minisitiri rijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi, n’Iteka rigena ibigomba kubahirizwa birebana n’ubuzima n’umutekano ku kazi, ibi byatuma buri wese amenya uburenganzira bwe ibyo asabwa, ibyo agombwa n’ibyo atanga mu rwego rwo kunoza umurimo”.

Ibi ni bimwe mu bitangazwa na Twahirwa Alexandre, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imigendekere myiza y’akazi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, mu kiganiro yagiranye na GIHE kuwa Mber tariki ya 01 Ukwakira 2012, mu mahugurwa akorerwa Abanyamakuru n’Abagenzuzi b’umurimo bo mu turere twose tw’igihugu.

Ayo mahugurwa agamije kubaha ubumenyi kuri ayo mateka mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Itegeko ry’umurimo, mu bijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi hagamijwe kuyubahiriza.

Twahirwa avuga ko ari ngomba kandi bikenewe ko buri mukozi na buri mukoresha bamenya ayo mateka, kugira ngo hatagira ubangamirwa ku kazi ke.

Yibukije ko buri mukozi na buri mukoresha bagomba gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo mateka, kugira ngo birinde ingaruko zose zaturuka mu kutayubahiriza. Umukoresha afite inshingano zo gufasha umukozi kuyamenya kandi niwe ufate iya mbere atamga urugero mu iyubahirizwa ryayo.

Nk’uko abitangaza, Twahirwa avuga ko ikigambiriwe mu ikubitiro ari ukumenyekanisha ayo mateka, nyuma ariko hakazatangira ikindi kiciro cyo guhana abatayubahiriza.

Ibi byose bigamije gukangurira Abanyarwanda kumenya uburengazira bwabo ku kazi, igihe cyo kugahabwa no kugatanga.

Twahirwa avuga ko aya mateka areba inzego zose z’umurimo, iza Leta n’abikorera, bose bagomba kugira uruhare rungana mu iyubahirizwa ryayo.
Asaba abakozi n’abakoresha kugira umwete wo gushaka ayo mateka, bakayasoma, bakayamenya, ibi ngo bizatuma batagwa mu cyaha.

Ayo mateka y’Itegeko ry’umurimo ni Iteka No 01 ryo ku wa 17 Gicurasi 2012 Rigena ishyirwaho rya komite z’ubuzima n’umutekano ku kazi n’Imikorere yazo, hamwe n’Iteka No 02 ryo ku wa 17 Gicurasi 2012 Rigena ibigomba kubahirizwa birebana n’ubuzima n’Umutekano ku kazi, amateka yasohotse ku itariki ya 8 Mata 2012.

Amahugurwa y’iminsi ibiri yitabiriwe n’Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye n’Abagenzuzi b’umurimo mu Turere twose uko ari 30.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages