Mu nama ya Komite y’Umutekano yaguye y’Umujyi wa Kigali yyabaye ku wa gatanu tariki ya 21/12/2012 yari iyobowe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidele, hafashwe imyanzuro itandukanye yo kubungabunga umutekano.
Iyi nama yibukije abaturage ko bagomba kumenyesha ubuyobozi bw’umudugudu batuyemo abashyitsi bacumbikira mu ngo zabo mu rwego rwo gufasha kuzuza ikayi y’amakuru y’imidugudu batuyemo. Abacumbikira abantu muri za hoteli na ‘Lodge’ na bo baributswa kubahiriza inshingano zo kuzuza urutonde rwabo mu bitabo byabugenewe.
Abantu bose kandi bongeye gusabwa gutanga amakuru ku gihe ku wo ari we wese n’icyo ari cyo cyose bamenye bafiteho impungenge.
Ikindi cyemejwe n’iyi nama ni uko abaturage bagiriwe inama yo kwirinda ibitera impanuka z’inkongi y’umuriro nko gukoresha abatekinisiye batabyigiye mu gushyira amashanyarazi mu nzu zabo, cyangwa mu gukoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge no kwirinda uburangare mu gukoresha ibitera inkongi nka za buji.
Abatuye Kigali iyi nama yabakanguriye kuba maso bakirinda abatekamutwe bahemukira abantu bifashishije ibisinziriza bashyira mu binyobwa rwihishwa.
Inama y’umutekano mu mujyi wa Kigali yongeye gusaba abantu bose kwigengesera mu gihe batwaye ibinyabiziga, mu rwego rwo kwirinda impanuka bakanibutswa ko kizira gutwara ibinyabiziga umuntu yasinze.



















TANGA IGITEKEREZO