I Kigali hatangijwe imyitozo y’abapolisi bakuru baturuka mu bihugu 12 bya Afurika y’I Burasirazuba, iyi myitozo y’iminsi irindwi yatangijwe ku mugaragaro kuwa gatatu tariki 22 Kanama 2012, igamije kongerera abapolisi ubumenyi n’ubushobozi mu gukumira ibyaha mpuzamahanga.
Iyi myitozo igamije kuvugurura no kunoza ibikorwa bya polisi, uburyo bikorwamo, uburyo biyoborwa, amabawiriza n’imyitwarire no kurwanya ibyaha mpuzamahanga, ndetse no kunoza uruhare rwa polisi mu bikorwa by’amahoro.
Umuryango w’ubufatanye uhuza abakuru ba polisi mu bihugu bya Afurika y’I Burasirazuba, uzwi mu mpine z’Icyongereza nka EAPCCO, niwo wateguye iyi myitozo. Muri uyu mwaka EAPCCO iyobowe na Polisi y’Igihugu y’u Rwanda.
Umukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba n’umuyobozi wa EAPCCO IGP Emmanuel Gasana, yavuze ko iyi myitozo izaha imbaraga ubufatanye hagati y’ibihugu mu bijyanye no kurwanya no gukumira ibyaha.
Ati “Tugomba gufatanya no gukorera hamwe kugirango turusheho gucunga umutekano w’abaturage bacu, ntabwo twatera imbere mu gihe tugifite ibitekerezo byo kuba ba nyamwigendaho’’.
ACP Namuhoranye Felix usanzwe ukuriye Ishuri Rikuru rya Polisi mu Rwanda, niwe muyobozi mukuru w’iyi myitozo, avuga ko abazitabira imyitozo baziyungura ubumenyi mu gukumira , kurwanya no kumenya aho ibyaha bikorerwa.
Ati “Turizera ko iyi myitozo izaha imbaraga imikoranire hagati y’ibihugu bya EAPCCO, hagamijwe gukumira no gukora iperereza ku byaha ndengamipaka n’ibyaha mpuzamahanga bikorerwa muri aka Karere. Abapolisi kandi bazakoresha uyu mwanya mu kumenyana hagati yabo, kubaka imikoranire myiza igihe bazaba babungabunga amahoro n’umutekano muri aka Karere.”
Gutangiza iyi myitozo ku mugaragaro byabereye ku cyicaro cya Polisi y’Igihugu i Kigali, ariko yari imaze iminsi ibiri yaratangiye. Muri iyo minsi ibiri abapolisi bahawe ubumenyi bwo mu mutwe, naho iminsi isigaye igenewe gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Iyi myitozo izanoza imikoranire hagati ya polisi z’ibihugu bya EAPCCO, hagamijwe kurwanya ibyaha mpuzamahanga bikomeje kuba ikibazo mu Karere no ku Isi hose. Ibyaha bizibandwaho ni icuruzwa ry’abantu, iterabwoba, hazanatangwa ubumenyi bwerekeye ibikorwa byo gushyigikira amahoro.
Abazitabira iyi myitozo ni abapolisi bavuye mu bihugu 12 bya Afurika y’I Burasirazuba aribyo Burundi, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya,Rwanda, Seychelles, Somalia, South Sudan, Sudan, Tanzania na Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO