00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Igihirahiro ku bakiriya ba KBS

Yanditswe na

Gaston Rwaka

Kuya 2 July 2012 saa 10:39
Yasuwe :

Abakiriya ba Sosiyete ya KBS yari isanzwe itwara abantu mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko baheze mu gihirahiro bitewe no kwimuka bitunguranye kw’iyi Sosiyete mu Mujyi wa Kigali. KBS yoyemera ko yatengushe abakiliya bayo ku bwo kwimukira mu ntara itabamenyesheje.
Abahoze ari abakiriya ba Sosiyete yo gutwara abantu yari isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali (KBS) barinubira uburyo iyo sosiyete yimuriye ibikorwa byayo mu turere twa Muhanga, Nyanza, Rubavu na Musanze itabibamenyesheje.
Aba (…)

Abakiriya ba Sosiyete ya KBS yari isanzwe itwara abantu mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko baheze mu gihirahiro bitewe no kwimuka bitunguranye kw’iyi Sosiyete mu Mujyi wa Kigali. KBS yoyemera ko yatengushe abakiliya bayo ku bwo kwimukira mu ntara itabamenyesheje.

Abahoze ari abakiriya ba Sosiyete yo gutwara abantu yari isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali (KBS) barinubira uburyo iyo sosiyete yimuriye ibikorwa byayo mu turere twa Muhanga, Nyanza, Rubavu na Musanze itabibamenyesheje.

Aba bangamiwe n’icyo bibazo ahanini n’abari bafite amakarita y’ifatabuguzi (Carte d’abonnement) kuko bakomeje batega bisanzwe ariko bakabura amamodoka abatwara ku kazi, byumvikane ko bamwe byabaviriyemo gukerererwa no kwica gahunda zitandukanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nyakanga ubwo twaganiraga na bamwe mu bagenzi batangarije IGIHE uko bakiriye igenda ritunguranye rya KBS.

Umwe mu bagenzi wari uri aho imodoka za KBS zari zisanzwe zihagarara ziteguye kujyana abagenzi kuri Stade Regional ya Nyamirambo yagize ati: ”Natangajwe no kubona bus zatwaraga abantu zitakihagarara aho twari tumenyereye kuzisanga kugeza magingo aya amaso yaheze mu kirere”.

Undi twaganiriye ni umwe mu bafatabuguzi ba KBS we yadutangarije ko adutangariza ko ababajwe n’uburyo yakomeje gutegereza izo modoka bikamutera gukerererwa nyuma ngo nibwo yaje kubibwirwa n’abandi bantu ko KBS yimutse bucece.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wungirije ushinzwe imikorere yo mu mihanda muri KBS, Abatazi Claude yagize ati:”Twemera ko habaye ikosa ryo kudahanahana amakuru hagati ya KBS n’abakiliya bayo kubijyanye n’imihindagurikire y’imikorere n’ubwo nyuma twaje gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bworohereza abari bagifite amafaranga ku makarita kugirango bayasubizwe”.

Atabazi yaboneyeho umwanya asaba abantu bafite ikibazo cy’ifatabuguzi amakarita yabo ari akiriho amafaranga ko bashobora kugana ku biro bya KBS bityo bagasubizwa amafaranga yabo yari asigaye.

Ku nkuru yatugezeho ivuga ko KBS irimo kuganira na Leta ku ngingo yo kugura ibyerekezo bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, KBS ivuga ko ibyo biganiro bikomeje gutera imbere, ariko ku ruhande rwayo ngo igikwiriye guhabwa intebe ni imidoka nziza zifite ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’ubwikorezi bityo serivisi nziza zikagezwa ku bakiliya.

Mu rwego rwo kumenya icyo Ikigo Gishinzwe Kugenzura Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) giteganya twgnye na Asaba Katabarwa Emmanuel ariko yanga kugira icyo adutangariza kuri iki kibazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages